Umunyetiyopiyakazi yagizwe umukinnyi wa mbere ku isi wa 2015 mu kwiruka

Yanditswe: 29-11-2015

Umunyetiyopiyakazi Genzebe Dibaba yagizwe umukinnyi wa mbere w’umugore ukora amasiganwa yo kwiruka muri uyu mwaka 2015, akaba yashyizwe kuri uwo mwanya n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wo kwiruka, IAAF.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo uyu mukobwa yabashije kwegukan aumwanya wa mbere ku isi, mu gihe mu bagabo uwo mwanya wegukanwe na Ashton Eaton wo muri
Amerika.Genzebe asanzwe azwiho ubuhanga mu gusiganwa muri metero 1500.

Muri uyu mwaka Genzebe yatwaye amasiganwa yo kwiruka muri metero 5000 akoresheje iminota 14 n’amasegonda 18 , mu mikino yose itanu yakurikiyeho mu masiganwa ya metro 1500 akaba ariwe wagiye yegukana iyo mikino yose yikurikiranya.

Bwa mbere na mbere Genzebe yagiye mu marushanwa yabereye i Barcelona afite imyaka 12 akaba icyo gihe yarazamuye idrapo rya Afrika kuko ariwe mwana wakoresheje igihe gito.

Mu marushanwa yakurikiyeho yabereye muri Monaco, Denzebe yahise akuraho agahigo ko kwiruka metro 1500 m u gihe gito akaba yarazirutse mu minota 3 n’amasegonda 50, ahita akuraho agahigo kaherukaga gucibwa mu 1993.

Uyu mukobwa w’imyaka 24, nyuma yo gutorwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi mu masiganw ayo kwiruka mu bagore yagize ati : “ ndashimira cyane abafana banjye n’inzobere muri uyu mukino. Ndumva merewe neza kuba nagizwe umukinnyi mwiza w’umwaka mu kwiruka”

Source : Iaaf.org
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe