Mu Rwanda hagiye kubera iserukiramuco rya filime z’abagore

Yanditswe: 30-11-2015

Urusaro International Women Film Festival ni iserukiramuco rishya rivutse mu Rwanda, rikaba rije risanga andi yari asanzwe akorera mu rw’imisozi igihumbi ariko ryo rikaba rihariwe abagore gusa.

Iri serukiramuco ryabyawe n’umuryango wa Cine-Femme, umuryango ugamije kuzamura abagore mu mwuga wa sinema rigiye kuba ku nshuro ya mbere, rikaba rizamara icyumweru kuva tariki 6 Ukuboza, kugeza tariki 12.

Iri serukiramuco rifite nsanganyamatsiko igira iti : “Umugore imbere y’amashusho”, rigamije kuzamura abagore ubusanzwe bafite umubare muto muri uru ruganda, hakoreshejwe kubahugura muri uyu mwuga, ndetse no kubatinyura gushyira impano zabo ahagaragara.

Murekeyisoni Jacqueline washinze iri serukiramuco, akaba ari n’umuyobozi wa Cine-Femme yavuze ko impamvu iri serukiramuco ryahawe izina rya “Urusaro” kwari ukugira ngo rigumane umwimerere w’inkomoko yaryo aho kuba ikintu washyira aho ariho hose ku isi

Jacqueline yakomeje avuga ko impamvu yatumye umuryango wa Cine-Femme utangiza iri serukiramuco ari uko, “mu nshingano za Cine-Femme harimo kwigisha abagore gukora filime ariko nanone hakaba no kuzishyira ahagaragara.

Nta rundi rubuga rwo gushyira filime ahagaragara atari mu iserukiramuco. Iyi festival rero ni imwe mu mishinga ya Cine-Femme yose hamwe ijyana no guteza imbere abagore muri uyu mwuga wa sinema.

Muri iki gihe cy’icyumweru rizamara riba mu Rwanda, hazaberamo ibikorwa binyuranye birimo kwerekana filime zakozwe n’abagore, amahugurwa ku gukora filime azitabirwa n’abagore n’abana b’abakobwa, ndetse n’ibiganiro binyuranye.

Umwe mu bagore b’abanyafurika bakomeye muri sinema Wendy BASHI ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo akaba atuye mu gihugu cy’ububiligi ni umwe mu bazitabira iri serukiramuco aho azatanga ibiganiro binyuranye ndetse filime mpamo ye yakoze ku kiyaga cya Kivu yise “RUMEURS DU LAC” ikaba ariyo izafungura iri serukiramuco mu muhango uzabera kuri Hotel Novotel Umubano ku cyumweru tariki 6 Ukuboza

Source : inyarwanda

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe