Ibintu 6 abagore bigirira icyizere batandukaniyeho n’abandi

Yanditswe: 01-12-2015

Buri mugore wese wifuza kugera ku ntego ze asabwa kwigirira icyizere kuko iyo umuntu atifitiye icyizere bimugora kugera ku ntsinzi. Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho ibintu abagore bigirira icyizere batandukaniyeho n’abandi bagore basanzwe kugirango bifashe abagore bashaka kubaho bifitiye icyizere bikabafasha kugera ku ntego zabo.

Ntibacibwa intege no gutsindwa cyangwa se ngo babitinye : Iyo nta kizere wigirira uzasanga uri umugore ubabazwa no gutsindwa ndetse ugacika intege. Ku mugore wigirira icyizere we siko bigenda kuko iyo atsinzwe biba ari umwanya wo kwiga ubundi buryo bushya yakoresha kugirango ubutaha ntazongere gutsindwa. Abagore badatinya gutsindwa bagendera ku ntego ivuga ngo : “ Kugira ubwoba bwo gutsindwa, ubwabyo ni ugutsindwa”

Atsinda ubwoba bwe : Buri muntu wese agira igihe agira ubwoba agatinya, ndetse bamwe bagaheranwa n’ubwoba bagize. Ku mugore wigirira icyizere we atandukanye nabo kuko iyo agize ubwoba ahangana nabwo kugeza abutsinze ntibumuhagarike kugera kucyo yiyemeje.

Bagira ibintu bibatera umunezero w’imbere muri bo : Nubwo bene abo bagore ushobora kubona ko ari abantu batishima, siko bimeze kuko niyo byaba bitagaragara inyuma, imbere muri bo bagira isoko y’umunezero ihora ibasunikira kugera ku ntego zabo.
Abagore bigirira icyizere baziko umunezero wa mbere bawukuramo muri bo ubwabo nibyo bakora, ntibacibwa intege n’ibyo abantu babavugaho ngo bibabuze uwo munezero bifitemo.

Baharanira kuba aba mbere mu byo bakora byose : Ikindi kiranga umugore wigirira icyizere nuko uzasanga aharanira ko ibyo akora abikora neza akaza mu b’imbere. Uko gushaka kuba aba mbere bibafasha kumenya icyo bashaka no kugikurikira kugirango bagere ku ntego zabo.

Bahora bashaka gutera imbere mu byo bakora byose : Umugore wigiria icyizere ahora atekereza ku cyo yakora ngo umurimo wose akora utere imbere. Ibyo nibyo bituma akosora ibitagenda neza, agahanga udushya n’ibindi byose byamufasha kugera ku ntego ze.

Bafata umwanya uhagije wo gutekereza bari bonyine : kuba bafata umwanya wo kuba bonyine ntibivuze ko nta nshuti bagira, imiryango n’abavandimwe, ahubwo bafata umwanya wo kuba bonyine bagatekereza cyane ku byabateza imbere.

Umugore utigirira ikizere uzasanga nta mwanya wo gutekereza agira mu buzima bwe ngo ibitekerezo byubake intego ze yifuza kugeraho mu bihe biri imbere.

Mu gihe wifuza gutera imbere ikintu cya mbere kizabigufashamo ni uko wakwigirira icyizere. Igihe kandi ushaka kwigirira icyizere jya wisuzuma urebe ko urangwa na bimwe mu byo twavuze haruguru.

Source : Elcrema
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe