Imirimbo yo ku maboko ijyana n’imyenda idafite amaboko

Yanditswe: 03-12-2015

Iyo umukobwa cyangwa umudamu yambaye umwenda udafite amaboko waba ukoze nk’isengeri cyangwa ari goruje,aba akeneye kugira imirimbo igaragara yambara ku maboko nk’isaha ndetse n’ibikomo binini usanga birebetse neza.

Iyo umukobwa yambaye umwenda umwegereye ari nk’ikanzu ya mini kandi ikaba nta maboko ufite,ku maboko ashobora kwambaraho isaha ntoya ku kuboko kumwe ku kundi akambaraho agakomo gato.

Umukobwa wambaye gashati kadafite maboko kamufashe n’ijipo ya mini,ku maboko yakwambaraho isaha nini ku kuboko kumwe,maze ku kundi akambaraho agakomo gato.

Agapira gakoze nk’isengeri kari kuri taye,iyo umukobwa akambaranye n’ijipo ya droite imufashe,yakwabara isaha nini y’umukoba ku kuboko kumwe ukundi agashyiraho agakomo gato.

Umukobwa wambaye ikanzu ngufi ya mini imwegereye kandi idafite amaboko ashobora kuyambarana n’ibikomo binini bikoze kimwe,kandi ku kuboko kumwe agashiraho kimwe no ku kundi ikindi.

Ku gashatii ka goruje gafashe ukambaye cyangwa se kakaba gakoze nk’isengeri gateyeho udushumi duto,ukambaye yakwambara igikomo kinini ku kuboko kumwe ku kundi naho akambaraho agakomo gato ariko byose bikaba bigaragara neza.

Iyi niyo mirimbo iberana n’imyenda idafite amaboko kandi yegereye uyambaye cyane cyane ku bakobwa bakunda kwambara imyenda idafite amaboko.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe