Icyo wakora igihe umwana wawe ari umunebwe

Yanditswe: 03-12-2015

Hari abana usanga bakora ibintu byose gahoro gahoro haba mu kurya bagasoza nyuma y’abandi,, wabaza mwarimu we ugasanga no mu ishuri ni uko, wamubwira kwitegura akarangiza koga no kwambara nyuma y’abandi, n’ibindi. Nubwo uwo mwana aba adafite ikibazo gikomeye hari uburyo wamufasha agacika ku ngeso yo gukora gahoro kuko yazamugiraho ingaruka mu bihe biri imbere.

Dore ibintu wakora bigafasha umwana kureka gukora buhoro :

  1. • Jya utuza ureke kumutoteza kuko urebye neza uzasanga uko umutoteza ariko arushaho gukora gahoro.
  1. • Jya utera umwana umwete igihe ari gukora umurimo runaka ; igihe umwana ari gukora umurimo runaka jya umutera umwete aho kumutoteza umuhoza ku nkeke ngo nakore vuba vuba. Mubwire neza akore afite umwete.
  1. • Jya umushimira igihe agerageje gushyiramo ingufu mu byo akora : Niba umwana ageageje kwitegura vuba agiye kujya ku ishuri uwo munsi ujye umushimira ariko wirinde kubivuga usa naho umuninuriramo ngo umubwire ngo : noneho wabera ugize vuba. Ahubwo mubwire uti : “ uyu munsi wabaye umwana mwiza kuko witeguye vuba”
  1. • Mwerekere aho kumuha imirongo ngenderwaho : Niba umwana kunda gutinda kurangiza kwambara jya ufata umwanya ugende umwambike umwereke ko bihita bikorwa vuba niba hari n’ibyajya bimufasha kwitegura vuba nko kuba jajya ava mu bwogero yihanaguye ubanze ubimwereke aho kumubwir amu magambo gusa uko azajya abikurikiranya.
  1. • Jya umusaba kenshi kuba uwa mbere mu byo akora : Niba ufite abandi bana bakora vuba ukaba ufite umwe ukora gahoro. Jya umusaba inshuro nyinshi ko ushaka ko aba uwa mbere. Niba bari kurya umubwire uti ndashaka ko uza gutanga abandi ukaba uwa mbere’
  1. • Gerageza kuganiriza bandi bamurera uburyo bwo kumutera umwete : Haba umukozi umurera, abarimu n’abandi bantu babana nawe mu buzim abwa buri munsi ni byiz ako ubaganiriza ku buryo bwiza bazajya batera umwete umwana kuko bashobora kubikora nabo akarushaho kuba umunebwe.

Ibyo ni bimwe byagufasha gukosora umwana ukoraba ubunebwe agakor aibintu byose gahoro gahoro agahora aza inyuma y’abandi. Gusa na none jya umenya ko umuco wo gukor avuba vuba ari umuco w’abantu bakuru, bivuz eko umwana ugomba kumutwara gahoro gahoro, kugirango amenye umuco wo gukora vuba no kubahiriza igihe.

Source : educatout.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe