Sauce bolognaise idasanzwe
Yanditswe: 04-12-2015
Ubusanzwe sauce bolognaise ni ifunguro rikomoka mu Butaliyani rikunze kuba ririmo amacaroni manini, ariko kuri ubu buryo budasanzwe turayitegura nta macaroni arimo.
Dore uko wategura iyo sosi :
Ibikoresho
- Amavuta ya elayo
- Inyama 2kg ziseye
- Ibitunguru 3
- Karoti 3
- Cereli
- Tungurusumu udusate 4
- Persil
- Inyanya 5
- Inyanya zo mu maconserve
- Umufa w’inyama dl 5
- Isukari ¼ cy’akayiko
- Umunyu na poivre
Uko bikorwa
- Shyushya amavuta mu ipanu ushyiremo inyama zihindure irangi
- Ongeramo ibitunguru, karoti, tungurusumu, sereli na persil
- Shyiramo umunyu na poivre
- Bisuke mu isafuriya isanzwe
- Ongeramo inyanya zose n’umufa w’inyama n aka gasukari gake upfundikire ku muriro muke cyane ubireke bimareho amasaha atatu
- Yigaburane na macaroni cyangwa se umuceri
Gracieuse Uwadata