Sauce bolognaise idasanzwe

Yanditswe: 04-12-2015

Ubusanzwe sauce bolognaise ni ifunguro rikomoka mu Butaliyani rikunze kuba ririmo amacaroni manini, ariko kuri ubu buryo budasanzwe turayitegura nta macaroni arimo.

Dore uko wategura iyo sosi :
Ibikoresho

  • Amavuta ya elayo
  • Inyama 2kg ziseye
  • Ibitunguru 3
  • Karoti 3
  • Cereli
  • Tungurusumu udusate 4
  • Persil
  • Inyanya 5
  • Inyanya zo mu maconserve
  • Umufa w’inyama dl 5
  • Isukari ¼ cy’akayiko
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Shyushya amavuta mu ipanu ushyiremo inyama zihindure irangi
  2. Ongeramo ibitunguru, karoti, tungurusumu, sereli na persil
  3. Shyiramo umunyu na poivre
  4. Bisuke mu isafuriya isanzwe
  5. Ongeramo inyanya zose n’umufa w’inyama n aka gasukari gake upfundikire ku muriro muke cyane ubireke bimareho amasaha atatu
  6. Yigaburane na macaroni cyangwa se umuceri

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe