Abanyarwandarwakazi 2 ku rutonde rw’abahatanira Kora Awards

Yanditswe: 04-12-2015

Abahanzikazi b’abanyarwandakazi babiri aribo Butera Knowless na Cecile Kayirebwa bari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo mpuzamahanga bya Kora Awards 2016 ku mugabane wa Afrika.

Ibihembo bya Kora Awards 2016 birimo ibyiciro byinshi bihatanirwa n’abahanzi batandukanye ku mugabane wa Afrika, muri aba bahanzi bo mu bihugu butandukanye hakaba hagaragaramo abanyarwandakazi babiri ; Knowless na Kayirebwa, mu gihe nta muhanzi nyarwanda cyangwa itsinda ry’abahanzi b’igitsina gabo bakomoka mu Rwanda bari kuri uru rutonde rw’ibihembo mpuzamahanga

Cécile Kayirebwa ari mu cyiciro cy’umuhanzikazi w’umunyafurikakazi uririmba indirimbo gakondo (Best Traditional Female Artiste of Africa) akaba ahatanye n’abandi bahanzikazi baririmba indirimbo gakondo mu bihugu byabo nka Abby Lakew wo muri Ethiopia, Erna Shimu wo muri Namibia, Hope Masike wo muri Zimbabwe, Sham Geshu wo muri Eritreana Dobet wo muri Cote d’Ivoire.

Indirimbo ya Cécile Kayirebwa izakoreshwa muri ibi bihembo nk’indirimbo ye y’icyitegererezo, ni iyitwa "Ubutumwa" iyi ikaba ari imwe mu ndirimbo ze zikundwa cyane.

Ku ruhande rwa Butera Knowless, we ari mu cyiciro cy’umuhanzikazi mwiza kurusha abandi muri Afrika y’Uburasirazuba, akaba ahatanye n’abandi bahanzi b’ibyamamare muri aka karere barimo Julianna Kanyomozi wo muri Uganda, Irene Ntare nawe wo muri Uganda, Victoria Kimani wo muri Kenya, Vanessa Mdee wo muri Tanzania na Avril Nyambura wo muri Kenya. Knowless arahatana ku bw’indirimbo ye yitwa "Peke yangu"
Twabibutsa koi bi bihembo bizatangwa tariki ya 20 Werurwe, 2016

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe