Uko wakundisha umwana kujya muri korali

Yanditswe: 06-12-2015

Kuba umwana yajya muri korali bimugirira umumaro ndetse nawe nk’umubyeyi bikawukugirira, gusa hari ubwo ubwira umwana kujya muri korali ukabona ntabikunze. Mu gihe umwana wawe ubona adakunda kujya muri korali dore zimwe mu nama duhabwa n’ababyeyi bafite abana bari muri korali , izo nama batanga akaba arizo nabo zabafashije gukundishaka abana babo kujya muri korali.

Kumenya gahunda za korali y’abana ukajya uzimwibutsa : kuba uzi gahunda za korali ushaka ko umwana wawe ajyamo bizagufasha kuyikukundisha kuko uzajya umwibutsa igihe yabyibagiwe cyanwa se akagira imbaraga nke akaba adashaka kujyayo.

Kumushakira ibikoresho byose bikenewe muri korali : ahanini abana bacibw aintege no kubona hari ibikoresho byo muri korali abandi bana bafite nka za uniformes bo bakaba batazifite. Ni byiza rero gushakira umwana ibikoresho byose kugirango agire umwite wo kujya muri korali, areke kujya atinya aho abandi bana bari.

Mushyigikire umwereke ko umukurikirana ; Niba korali umwana wawe aririmbamo yaririmbye jya wereka umwana wawe ko wamwitayeho igihe yaririmbaga kandi niba hari aho yakosheje umukosore mu ijwi rituje, niba habikoze neza umushimire.

Jya umuha umwanya mu rugo abaririmbir eindirimbo zo muri korali ye : Kureka umwana akajya abaririmbira indirimbo zo muri korali ye cyangwa se mukabimwisabira nabyo bimufasha kumva ko umurimo akora hari abo ufitiye umumaro harimo n’abo mu rugo rw’iwabo.

Musobanurire ibyiza byo kuba muri korali : Hari ubwo umwana ajya muri korali akurikiye abandi igihe bacitse integer akaba nawe yahita abireka. Icyiza cyamufasha kurushaho rero ni uko wajya umusobanurira ibyiz abyo kujya muri korali kugirango arusheho kuyikunda.

Ibyo ni bimwe mu bitekerezo twahawe n’ababyeyi bafite abana baba muri za korali zitandukanye, abo babyeyi bakaba bavuga ko aribyo byabafashije gukundisha abana babo kujya muri korali cyangwa se bikabafasha gusubirana integer zo kujya muri korali igihe batangiye gusubira inyuma.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe