Kenya : Umugore wabeshyewe ko yapfuye yigaragaje mu bukwe bw’umugabo we

Yanditswe: 06-12-2015

Muri Kenya umugabo yahimbye impapuro ko umugore we yapfuye ndetse abana bari barabyaranye abandikisha ku wundi mugore bari bagiye gukorana ubukwe. Umugore wa mbere ariwe wabeshyewe ko yapfuye, yaje kubimenya ku munsi w’ubukwe ajya aho ubukwe bwaberaga mu rusengero, agahinda gatuma akora imyigaragambyo idasanzwe.

Muri iyi week end dushoje mu mujyi wa Nairobi umugore uvuga ko umugabo we yamubeshye ko yapfuye agahimba n’impapuro zibyemeza yaje aho ubukwe bw’umugabo we bwaberaga mu rusengero akora igisa n’imyigaragambyo ariko abikoreshwa n’agahinda yatewe no kuba umugabo yarahimbye ikinyoma gikomeye ndetse akavuga ko abana bane uwo mugore yabyaranye n’uwo mugabo ari ab’umugore mushya.

Uwo mugabo witwa Nahason Nyamweya yahimbye impapuro zemeza ko umugore Anne Gesase yapfuye kugirango abon euko asezerana na Catherine Ngumbi nta nkomyi. Anne we avuga ko uwo mugabo ari umunyamakosa akomeye kuko yanahimbye impapuro zererekana ko abana bane umwe ufite imyaka 10, ufite 14, 16 n’ufite imyaka 18 ari ab’uwo mugore mushya akavuga ko yabikoreye kugirango abana batazamuburanya imitungo.

Anne yinjiye mu rusengero abageni bari bari gusezeraniramo afite agahinda kenshi katumaga asakuza cyane yambaye imyabaro ubona ko umuntu akajyana ahabereye ubukwe ndetse bimurenze atangira kwikuramo imyenda kuko umupasiteri wari uri gusezeranya umugabo we nuwo mugore atashatse kumwumva agakomeza imihango y’ubukwe.

Amakuru dukesha standard digital avuga ko abatangabuhamya baganiriye n’icyo kinyamakuru bavuga ko uyu mugabo yari asanzwe abana n’uwo mugore avuga ko yapfuye bakaba baratandukanye muri 2006 kubera ihohoterwa yakorerwaga ryo mu rugo, akajya kwibera ku babyeyi be.

Umuyobozi wako gake ubukwe bwaberagamo avuga ko yasabye pasiteri guhagarika ubukwe kuko amategeko atemera ko ubukwe bukomeza igihe hari ikibazo nk’icyo kibaye ariko pasiteri we ntiyashatse kumwumva yarakomeje arabasezeranya.

Ubukwe bwaje gukomeza burinzwe n’abashinzwe umutekano bashatswe n’abari bashyigikiye umugabo gusa Otoyi, umuyobozi w’aho bwaberaga akaba avuga ko bagiye gukurikirana iki kibazo bakareba uburyo cyakemukamo mu mahoro.

Source : Standard Digital
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe