Igihe umurage ushobora guta agaciro

Yanditswe: 07-12-2015

Itegeko risobanura ko kuraga ari ukwikuraho ibintu nta kiguzi bikozwe mu buryo bw’irage, nyir’ukuragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye.

Gusa icyo gikorwa gishobora guta agaciro mu bihe bikurikira :

Umurage uta agaciro iyo :

  1. • Iyo uwahawe umurage apfuye mbere y’uwaraze, uretse igihe ashobora guhagararirwa ;
  2. • Iyo icyari cyaratanzweho umurage cyangiritse cyose uraga akiriho ;
  3. • Iyo uragwa yanze umurage cyangwa habayeho impamvu zituma yakwa uburenganzira bwo kwakira umurage
  1. Iseswa ry’umurage :
  2. • Uraga ashobora gusesa umurage wose cyangwa igice cyawo mu buryo bwateganijwe kugira ngo ugire agaciro.
  3. • Umurage wakorewe uwo bashakanye mbere yo gutandukana useswa nta mpaka iyo habayeho icyemezo cy’urukiko cyemera ubutane Inkurikizi z’umurage.

Ibintu byarazwe n’ibigengwa nabyo, ibyawe nabyo byose n’indishyi zabyo zo mu bwishingizi bihabwa uwarazwe ku munsi irage ritangiriyeho.

Irage rikorewe ababerewemo imyenda ntabwo rifatwa nk’irihwanisha umwenda
Uko niko itegeko riteganya uko irage rishobora guseswa cyangwa se rigateshwa agaciro ku buryo bukurikije itegeko

Byakuwe mu mushinga w’itegeko rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe itanga ry’impano n’izungura

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe