Amakosa uzirinda gukorera umukunzi wawe kuri facebook

Yanditswe: 07-12-2015

Abantu bamwe usanga bakoresha urubuga rwa facebook,bagakoreraho ibintu byose bakavugiraho ibyo babonye n’amabanga yabo ugasanga bayanyuzaho,nyamara burya hari ibyo kwitondera birimo no gushyira hanze iby’urukundo rwawe n’uwo mukundana cyane cyane ababa bitegura kuzarushinga nkuko tubikesha ikinyamakuru boldsky mu bushakashatsi cyakoze.

Iki kinyamakuru gisobanura ko mu gukoresha social media cyane cyane facebook,kugira ngo wirinde amakimbirane n’ibindi bibazo bituruka ku mikoreshereze yayo,ku bakundana hari ibyo bagomba kwirinda kuko byabatandukanya burundu.

Dore ibyo uzitwararika kuri facebook kugira ngo utagirana ibibazo n’umukunzi

1.Gushyira ahagaragara amafoto yanyu agaragaza urukundo mufitanye mutabanje kubyemeranywaho, ni ikosa kuko hari ubo umwe aba atabikunda akumva ko nta mabanga yanyu agomba kujya ku karubanda bitewe n’impamvu ze bwite.

Ibi kandi abakundana ntibaba bagomba kubikora kuko akenshi iyo bashwanye biba bibi cyane kandi ya mafoto ateza impagarara bose bagahangayikishwa n’ukuntu bishyize hanze.Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 7/10 bababazwa no kuba baragaragaje amafoto y’abakunzi babo kuri facebook nyuma bagashwana naho 3/10 batandukanywa no gushyirwa ku karubanda n’abakunzi babo bakoresheje facebook.

2. Kwinjira mu mabanga y’umukunzi nabyo biza mu bibazo bitandukanya abakundana,iyo umwe amenye ko umukunzi we ajya yinjira mu mabanga ye ashaka kumenya abo baganira n’ibyo bavugana.Iri ni ikosa umuntu aba atagomba gukorera mugenzi we bakundana.

3. Gusaba ubucuti incuti z’uwo mukundana,nabyo bikorwa n’abantu benshi bakundana kugira ngo bamenye izo ncuti izo arizo,rimwe na rimwe bakabikora nk’ubushakashatsi bafite icyo bashaka kumenya.Iyo rero uwo mukundana amenye ko wirirwa usaba ubucuti izindi ncuti ze bishobora guteza makimbirane arimo no gutandukana.

4.Gushaka ubucuti bwihariye ku nshuti z’uwo mukundana,rimwe na rimwe mukaganira ibiganiro biganisha ku rukundo cyangwa ugasanga hari umubano wihariye ushaka kugirana na zimwe muri izo ncuti,nabyo bivamo gutandukana kuko harubwo umukunzi wawe abona ko umuca inyuma cyangwa ukaba ubiteganya.

5. Gushyira comment mbi cyangwa ipfobya ku mafoto cyangwa ikindi kintu umukunzi wawe ashyize kuri facebook,nabyo biteza ibibazo mu bakundana cyangwa abandi bakuririraho bavuga ibyo bishakiye,bishobora no guteranya abakundana.Aha bisaba kwitonda no kumenya icyo uvuga n’icyo utavugira aho.Ahubo haba hari icyo unenze ukamwandikira inbox.

Ibi ni bimwe mubyo abakundana baba bagomba kwitondera mu gukoresha urubuga rwa facebook kuko bishobora kubateranya no guteza ibibazo bitandukanye hagati yabo.

Source ;boldsky
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe