Tanzaniya : Abagore hafi 50 batandukanye n’abagabo kubera amatora aherutse

Yanditswe: 08-12-2015

Amatora ya perezida aherutse kuba muri Tanzaniya yatumye abagore bamwe batabwa n’abagabo babo kuko batoye umukandida utari uwo umugabo wabo yabaga yabategetse.

Kuri ubu abanyamategeko n’abaharanira uburenganzira bw’abagore,baremeza ko abagore bagera kuri 47 bamaze gutandukana n’abagabo babo bazira kutubahiriza ibyifuzo by’abagabo babo mu matora.

Mzuri Issa, umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru muri Tanzaniya mu gace ka Zanzibar yavuze ko abagore bagera kuri 47 aribo bamaze gutandukana n’abagabo babo kuko batoye banyuranije n’ibyo abagabo babo bashakaga.

Issa akomeza avuga ko hari abandi bagore batigeze bajya mu matora kuko batinyaga ko abagabo babo baza kumenya ko batoye abo batifuza bakaba babagirira nabi, mu gihe hari abandi bavuga ko batoye abakandida batifuzaga kubera abagabo babo.
Ayo makuru yo gutandukana kandi yemejwe n’ishyirahamwe ry’abagore b’abanyamategeko muri Zanzibar n’urukiko rw’akarere kamwe ko muri Zanzibar..

Ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzaniya rya CCM muri aya matora ryahuye n’imbogamizi nyinshi ariko iyabagoye cyane ni iyo kuba muri Zanzibar baranze ibyavuye mu matora ndetse na nubu bakaba bateganya kuzongera gutora mu mwaka utaha mu kwezi kwa mbere cyangwa se ukwa kabiri.

Uko kutumvikana ku byavuye mu matora byagize n’ingaruka ku baturage bo muri Zanzibar kugeza aho bamwe basize abagore babo cyangwa se bakabirukana bazira kuba baratoye umukandida badashaka.

Umugore umwe yagize ati : “ Natekerezaga ko ari ibisanzwe kuba umugore n’umugabo batabyumva kimwe mu gihugu gifite demokarasi ariko naje gutungurwa ubwo umugabo wanjye yansigaga akagenda kubera ko tutumvikanye ku muntu tuzatora. Ubu yafashe umwanzuro wo kwanga kumpa ibyangomba by’ibanze by’abana ninjye byose biri kureba

Uku gutereranwa kw’abagore no gutandukana kwatewe n’amatora kwatumye imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore muri Tanzaniya ifata ingamba zo kurushaho gukaza umurego mu kwigisha cyane cyane abagabo ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gufata umwanzuro ashaka mu bijyanye na poltike.

Source : dailymail
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe