Isombe irimo ibibiringanya

Isombe itekwa ku buryo bwinshi bitundukanye ariko uko yatekwa kose iyo uyiteguye neza iba iryoshye hatitawe ku birungo washyizemo. Bumwe mu buryo bworoshye kandi budaheze ushobora guteguramo isombe ikaryoha kurushaho ni ukiyishyiramo ibibiringanya.

Dore uko wategura iryo funguro :

  • Isombe iseye 1kg
  • Epinard umufungo umwe useye ukwawo
  • Ibibiringanya 3 binini
  • Amavuta y’amamesa ibiyiko 3
  • Ifu y’ubunyobwa ¼ kg
  • Tungursumu udusate 3
  • Poivron 2
  • Puwaro 4
  • Umunyu

Uko bikorwa

  1. Teka amazi menshi abire ushyiremo isombe
  2. Imaze isaha n’igice itogota ushyiramo epinards ziseye, sekura tungurusumu. Ugakata za poivrons na puwaro ugashyiramo
  3. Bireke bitogote kugeza igihe wumva isombe yamaze gushya
  4. Shyiramo amamesa, utobe ubunyobwa ushyiremo
  5. Bimaze gutogota ukatiremo ibibiringanya nyuma kugirango bitaza gushwanyagukirikiramo
  6. Ibibiringanya nabyo bimaze gushya ariko bitarashaya cyane shyiramo umunyu wumve ko wakoze uyikureho

Gracieuse Uwadata