Ibyo kwibazaho mbere yuko ufata umwanzuro wo gutandukana n’uwo mwashakanye

Yanditswe: 08-12-2015

Hari ubwo wumva ko icyaguha amahoro ariko watandukana n’uwo mwashakanaye kubera ibibazo bitandukanye mufitanye, ariko nyamara hari ubwo ushobora kuba ufashe umwanzuro uhubutse ukazatuma wicuza nyuma. Ni byiza rero ko mbere yo gufata umwanzuro wo kujya gusaba gatanya igutandukanya n’uwo mwashakanye ubanza gutekereza kuri ibi bikurikira :

Ese wakoresheje ibishoboka byose ngo umubano wanyu ugende neza ? : Hari ubwo umwe mu bashakanye akora ikosa undi akanga kumubabarira wenda yanamusabye imbabazi ndetse akanga no guca bugufi ngo yumve ko aharanira umubano wabo waba mwiza, akaba ari umuntu ushaka impamvu yazatuma atandukana n’uwo bashakanye yagira Imana akaba ayiboneye ku ikosa niyo ryaba rito rikozwe n’uwo bashakanye, kabone nubwo yasaba imbabazi ate akanga kumubabarira.

Ese ntiwaba waratunguwe no kubona ibitandukanye n’ibyo watekerezaga : Iyo umuntu agiye gushinga urugo hari ibintu runaka aba yarishyize mu mutwe ko azabona kuwo bagiye kurushingana byaba ibintu bigaragara cyangwa se urukundo rudasanzwe.

Yego ibyo ni byiza ko ibitekereza ariko mbere yo gushaka ko uwo mwashakanye agukorera ikintu runaka jya wibaza wowe icyo umuha. Niba ushaka ko agukunda ibaze niba nawe umwubaha, buri kintu cyose wifuza kumubonaho ubanze umukorere igisa nacyo. Ibyo niba warabikoze bikananirana ubone gufata umwanzuro wo gutandukana.

Tekereza ku muntu mushya wabonye mugiye kubana : Abantu bamwe basiga abo bari barashakanye kuko baba babonye undi muntu mushya bagiye kubana bakumva ko uwo muntu mushya we ari umutagatifu.

Tekereza ku bintu wumva uzakumbura kuwo mwashakanye : Nubwo uwo mwashakanye yagukoreye amakosa ukaba ugiye gufata umwanzuro wo gutandukana nawe, wiha umwanya munini ayo makosa yagukoreye ngo wirengangize ibyiza wamubonyeho kuko numara gutandukana nawe uzahora uterwa n’ibitekerezo bikwereka ibyiza wari umuziho bitume wumva utangiye kwicuza. Icyiza rero ni uko wabitekerezaho mbere utari wafata umwanzuro.

Bitekerezeho bihagije ubihe umwanya : Mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana n’ uwo mwashakanye fata umwanya uhagije ubanze ubitekerezeho, ayo majwi wumva akurwaniramo mu ntekerezo wiyima umwanya ahubwo bishobotse wajya wandika ibyo wumva biguca mu ntekerezo niba hari ingaruka utangiye kubona ko uzahura nazo uzandike, uzigereranye n’ibyiza wumva ugiye kuzabonera mu gutandukana nuwo mwashakanye ariko wibuke ko ibyiza utekereza atariko uzabibona byose.
Ibaze niba ushaka guhunga uwo mwashakanye cyangwa se niba ushaka guhunga umubabaro agutera.

umubabaro agutera : Nusanga igisubizo ariko ushaka guhunga umubabaro agutera, icyiza ni uko wabanza gushaka igisubizo cy’uwo mubabaro cyangwa se ukiga uko wabasha kwihanganira ibyo. Byakwanga ukabona gufata umwanzuro wo guhunga umuntu ukamusigana n’agahinda agutera

Ibaze niba mwarigeze kubiganiro : Mbere yo gufata umwanzuro wo gutandukana banza wibaze ko mwigeze kubiganiraho ukamuha umwanya akakubwira icyabimuteye. Hari ubwo umuntu afata umwanzuro kubera ko arakaye ntabashe no guha umwanya uwakoze ikosa ngo avuge icyabimuteye babiganiriho nibishoboka bagishe inama n’abandi bantu.

Ibaze niba umukunda : urukundo ni kimwe mu bituma abantu babana niyo baba bahura n’ibibazo. Niba rero wumva ugikunze uwo mwashakanye ariko hakaba hari utuntu akora utabasha kwihanganira muracyafite amahirwe yo kuba mwakomeza kubana.

Ibi bibazo byose iyo umaze kubyibaza ugasanga ubifitiye igisubizo nyacyo uzabone gufata umwanzuro wo gutandukana nuwo mwashakanye kuko na none ntawagira undi inama yo kwizirika ku muntu igihe abona ko ashobora kuzamugira nabi akaba yanamuvutsa ubuzima nk’uko bijya bibaho mu ngo zimwe na zimwe.

Source : howtowinamansheart.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe