Ibyo buri mugore na buri umugabo bakenera mu rushako

Yanditswe: 05-06-2014

Bitewe n’imiterere itandukanye y’umugabo n’umugore , buri wese aba afite ibyo aba yifuza ko mugenzi we amukorera. Ni byiza kubimenya kugira ngo umenye mugenzi wawe kurushaho n’uko wakwitwara kugira ngo umunezeze.

Ibyo Umugabo akenera ku mugore we :

-  Kunyurwa ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina
-  Gukina
-  Umugore usa neza (wiyitaho)
-  Gufashwa ku bijyanye n’ibyo mu rugo
-  Guhabwa agaciro no kwishimirwa.

Ibyo Umugore akenera ku mugabo :

-  Urukundo rwo kwitabwaho no gukundwakazwa bitagamije gukora imibonano mpuzabitsina gusa.
-  Kuganira
-  Kubwirwa ukuri muri byose no kudahishwa ikintu runaka
-  Gushyigikirwa ku bijyanye n’amafaranga
-  Kwita ku muryango.
Ibi ni ibigaragara muri rusange kandi ku bantu benshi ku isi yose. Ikiba gisigaye ni ukubihuza n’umuco wa buri bantu n’imiterere y’umuryango barimo.
Byavuye mu nyigisho zateguwe na Nirere Jacky umujyanama w’imiryango. Ushobora gutanga ibitekerezo ahagana hasi kuri iyi nkuru. Niba ukeneye ubufasha bwihariye kuri we ushobora ku mwandikira kuri mujacky@yahoo.com

Byanditswe na Nirere Jacky
Photo internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe