Salade ya fenouil na avoka

Yanditswe: 10-12-2015

Fenouil ni ubwoko bw’imboga zidakunze kuboneka hose ariko ino mu Rwanda mu masoko amwe n’amwe zirahaboneka nko mu Kimironko no mu ma super market atandukanye nka za simba, nakumatt, sawa city,.. Iyi salade ni salade nziza cyane iba ifite ibara ry’icyatsi cyiza ku buryo no kuyireba ubwabyo nabyo biba biteye ubusambo.

Dore uko wategura iyo salade
Ibikoresho

  • Fenouil 1
  • Laitue ikibababi 1
  • Avoka 1 ihiye neza
  • Ibiyiko 3 bya persil
  • Umutobe w’indimu 1
  • Amavuta ya elayo
  • Umunyu na poivre

Uko bikorwa

  1. Ronga neza fenouil uyikatemo udusate duto
  2. Hata avoka uyikatemo nago udusate duto
  3. Bishyire mu gikoresho kimwe ushyiremo na persil
  4. Nyanyagizaho amavuta n’umutobe w’indimu
  5. Shyiramo umunyu na poivre bitewe nuko ukunda
  6. Cugusa byivange

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe