Imyenda y’ibara ry’ingwe igezweho

Yanditswe: 10-12-2015

Muri iyi minsi imyenda y’amabara y’ingwe igezweho cyane yaba amakanzu amajipo ndetse n’imyenda yo hejuru cyangwa amasakoshi n’inkweto bya bene iri bara,niyo mpamvu twahisemo kukwereka imwe mu myenda igezweho y’amabara y’ingwe wakwambara irimo amajipo n’amakanzu.

Ushobora kwambara ikanzu y’ibara ry’ingwe,ndende igera ku birenge ariko ibonera na kandi isatuye impande zombi ukaba wambaye umwenda mwiza kandi ugezweho.

Wakwambara nanone ikanzu ndende irekuye y’amaboko maremare nayo ibonerana,dore ko iyi myenda ibonerana igezweho cyane muri iyi minsi,nayo ikaba ifite iri bara ry’ingwe.

Hari kandi ikanzu ngufi ya mini iri kuri taye kandi nayo y’iri bara ikaba ifite igitambaro cy’umupira nkuko imyenda y’imipira nayo igezweho cyane ku bakobwa.

Hari nanone ijipo ngufi itaratse nayo ibonerana kandi ikaba ifite iri bara ry’ingwe,ishobora kwambarwa n’umukobwa cyangwa umudamu akaba yayijyanisha n’inkweto nazo zirimo utu tubara,ukabona aberewe cyane.

Iyi niyo myambaro uyu munsi tabahitiyemo igezeho kandi y’ibara ry’ingwe kuko naryo riri mu mabara agezweho muri iyi minsi ku myenda y’abakobwa nabadamu.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe