Amakosa umukristu atagomba gukora igihe atanga

Yanditswe: 12-12-2015

Hari amakosa abakristu bajya bakora igihe bakora igikorwa cyiza cy’urukundo cyo gutanga. Nubwo igikorwa cyo gutanga ari cyiza ndetse kikaba ari kimwe ndangagaciro ziranga abakristu, iyo ukoze amakosa tugiye kubabwira icyo gikorwa kiba gisa nahi gipfuye ubusa ndetse kikaba cyagukururira umuvumo aho kukuhesha umugisha.

Gutanga ibyo wari uri hafi kujugunya

Hari ubwo usanga ibintu dutanga ari bya bindi n’ubundi wari ugiye kujugunya nawe utagiha agaciro, maze ukavuga uti aho kubijugunya reka mbihe bariya ndaba mbafashije. Yego ni byo koko abo ubihaye barishima ariko umutima uba ubikoranye nta zindi mpuhwe uba ufitiye uwo muntu kuko n’ubundi ibyo umuhaye nta gaciro byari bikigufitiye. Mu gihe dutanga rero tujye twirinda kujya gushaka bya bindi bitagifite agaciro, imyenda yashaje, imyenda itadukwira, ibiribwa byarangije igihe,.. Jya wibuka ko igiye utanga umeze nkaho uri guha Imana maze utekereze impano wagenera Imana igihe igusabye.

Gutanga utegereje inyungu

Hari ubwo na none gutanga kuko tuziko ibyo dutanze bizavamo inyungu, kubahwa nabo duhaye, kujya batuvuga ko turi abantu beza, n’ibindi. Igihe uhaye umuntu si ngombwa ko wirirwa uvuga ko wamuhaye niyo yaba adahaye agaciro ibyo wamuhaye ngo utagire kugenda uvuga ngo kanaka uriya uranyirangagiza kandi kera nijye wamuhaga amafunguro inzara yamwishe.

Gutanga kugirango abantu bakubahe

Niba dutanga kugirango tubone icyubahiro, bishoboka ko iyo mpamvu twitwaza atariyo mu gutanga gukwiye kuranga abakristu. Muri Matayo 6:3 niho havuga ko tudakwiye kureka n’ikiganza cyacu kimenya ibyo twatanze. Gutanga si ikintu dukwiye kwirata. Jya uharanira ko igihe uhaye umuntu yumva ko akunzwe bizakwigisha guha agaciro urukundo rw’Imana nk’impano yaduhaye maze nawe ujye wumva ukunnzwe kubw’iyo mpano twahawe.

Mu gihe dutanga rero dukwiye kujya tubanza gutekereza ko igikorwa tuei gukora kuri mu rugirire umumaro mu kuduhesha umugisha aho gutekereza kubona inyungu zo mu isi zako kanya ndetse tukirinda no kugir aumutima wo kwikunda n’ubugugu dutanga ibitagifite umumaro.

Source : Crosswalk.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe