Abana bavutse ari 7 bujuje imyaka 18 bakiriho bose

Yanditswe: 13-12-2015

Tariki ya 19 Ugushyingo, 1997 nibwo umuryango wa McCaughey wanditse amateka ku isi maze ubyara impanga z’abana barindwi. Igitangaje kugeza na nubu abana bose barakariho kandi bafite ubuzima bwiza.

Aba bana bavutse ari abahungu bane n’abakobwa batatu nibo mpanga zavutse ari nyinshi ku isi zikaba zinamaze iyo myaka yose zikiri zikiriho.

Kenny n’umugabo we Bobbi McCaughey bavuga ko abana babo babashije kubaho neza nkuko n’ubundi umwana umwe iyo avutse abaho. Gusa igihe bari babatwite ntibyari biboroheye kuko abaganga babasabaga ko bareka iyo nda ikavamo cyangwa se bakabagabanya kuko bo bumvaga ko batazavuka bose ngo babeho.

Kenny n’umugabo we bimye amatwi ibyo abaganga babasabaga maze basaba ko babareka bose bakazavuka none ubu bashimishwa nuko bose bakiriho kandi bameze neza.

Ubu bose bari kwitegura kurangiza amashuri yisumbuye bakajya muri kaminuza dore ko bamaze kuba bakuru kuko bujuje imyaka 18 tariki ya 19 Ugushyingo uyu mwaka.

Umuryango w’aba bana unezezwa cyane no kuba waranyuze mu bihe bitaworoheye ubyitwayemo neza kugeza ubu bakaba bizeye ko aba bana bazavamo abantu bakomeye mu bihe biri imbere.

Source : life news

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe