Gutanga umunani ku bushake ntibuvugwaho rumwe

Yanditswe: 14-12-2015

Mu mushinga w’itegeko rigena icungire y’uutungo w’abashakanye, impano zitanzwe ku rwego rw’imiryango n’izungura, uherutse kwemzwa n’inteko ishinga mategeko y’u Rwanda hari aho bavuga ko umubyeyi agiye kujya aha abana be umunani ku bushake. Iby bikaba bitarumviswe kimwe n’abaturage kuko bamwe basanga bizateza ibibazo aho kubikemura.

Kayinamura Diogene ni umuturage umwe twaganiriye ugaragaza impungenge ku kuba umubyeyi azajya atanga umunani ku bushake.

Yagize ati : “ Mbona bishobora gukurura amakimbirane aho kuyakemura, urugero niba umubyeyi ari igisambo akaba adashaka guha abana be kandi atabuze ibyo abaha azabihorera yange kubaha umunani bategereze ko azapfa bakagabana cyangwa se bananirwe kwihangana usange babirwaniramo ari naho ahanini haviramoi no kwicana, dore ko imitungo ariyo ahanini iri gutuma abantu bicana”

Yarongeye ati : “ Ubundi iyo umubyeyi yatangaga umunani akiriho, byabaga bifashije mu gukemura amakimbirane y’ubutaka n’indi mitung yari kuzabaho mu gihe apfuye. Iyo atabikoze, ni hahandi usanga abana babirwaniramo, ntibumvikane, bagahora mu makimbirane adashira”

Mukankubana we ni umubyeyi usanga gutanga umunani ku bushake byakemura amakimbirane ndetse bigatuma abana bakura mu ntekerezo aho guhora bumva ko imitungu y’iwabo ariyo batezeho amaboko.

Yagize ati : “ Muri iki gihe usanga ubutaka busigaye ari buto noneho abana bagashaka kubugabana ababyeyi babo bakiriho ugasanga ababyeyi basigaye iheruheru. Icyiza mbona nuko uko gutanga umunani ku bushake kuzatuma abana badatega amaboko imitungo y’ababyeyi babo nabo bagatangira kwishakashakira iyabo, aho kubaterera hejuru babaka imitungo nabo badafite”

Hari abasanga kandi ibi bishobora gutera imyumvire mibi bikagaruka nka kera ho abana b’abakobwa batahabwaga iminani iwabo.

Umwana w’umukobwa ufite imyaka 21utarashatse ko tuvuga izina rye yagize ati : “ Data yumvise amakuru yuko umunani ugiye kujya utangwa ku bushake maze ahita ambwira ngo : “ Najyaga nkubwira ko ntazaguha umunani, kuko ufite basaza bawe benshi ukabihakana none ndabyiyumviye kuri radiyo no mu mategeko niko babivuga. Ubu basaza bangiye bkumushegana ariko njyewe yambwiye ko ntawo azampa. Ubu mpora ndi maso kuko umunsi yawutanze njye ntawo yampa ndabizi.’

Abo twaganiriye bifuza ko abaturage bajya bahabwa umwanya wo gusobanurirwa mategeko ku buryo buhagije kuko hari bwo usanga bamwe barenganya abandi kubera ko batazi amategeko abarengera dore ko hari nao usanga nizo mpinduka zabaye bo ntazo baba bazi.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe