Impamvu ari byiza gusaba umwana imbabazi

Yanditswe: 14-12-2015

Hari ubwo ababyeyi bajya bakora amakosa bagakosereza abana ariko ugasanga ikintu cyo kubasaba imbabazi kitabarimo bakumva ko abana aribo bonyine bagomba gusaba ababyeyi imbababazi igihe bakosheje ariko ko umubyeyi we atasaba imbabazi umwana we. Nyamara burya gusaba umwana imbabazi igihe wamukoshreje ni byiza kuko bigufititye umumaro nawe bikamugirira umumaro

Bitanga urugero rwiza ku mwana : Iyo usabye umwana imbabazi igihe umukoreye ikosa niyo ryaba ari rito bimuha urugero rwiza akamenya ko igihe yakosheje nawe azajya aca bugufi agasaba imbabazi.

Byereka abana ko ibitaho : Hari ubwo abana bagutesha umutwe ukaba wababwira amagambo mabi cyane ababaza ku buryo abakora ku mutima bakumva barakaye. Iyo rero ukoze nk’iryo kosa ryo kubabwira nabi ukabatuka, nyuma ukagaruka ukabasaba imbabazi bibereka ko ubatayeho, ko ubumva igihe bababaye, ukaba utifuza ko barakazwa n’amagamb ubabwiye.

Gusaba umwana imbabazi ntibuvuze ko wisuzuguje : Ababyeyi bamwe bagerageza gusaba imbabazi abana babo ariko nabwo ugasanga batsindagira ko badakwiye gusuzugurwa. Urugero niba umwana ashose umupira mama we agahita arakara akamubwira nabi. Iyo ashtse kwigarura ngo asabe umwana imbabazi aramubwira ngo : “ Mbabarira kuba nkubwiye nabi ariko ujye umunya ko nta mwana ushota umupira mama we”.

Ni byiza ko waba uretse kongeraho amagambo yo kumubwira ko azajya akubaha kuko uri mama we ukamusaba imbabazi gusa, hanyuuma ikiganiro cyo kukubaha kuko uri mama we ukazakimuha undi munsi kuko iyo uhise ubimubwira gutyo we yumva ko kumusaba imbabazi biguteye ipfunwe.

Byigisha umwana kubaha : Kubaha ni ikintu abana bigira ku babyeyi bakabigiraho uko bubaha abandi. Iyo umwana rero abona umubyeyi afashe umwanya wo gusaba umwana imbabazi bimwigisha kujya yubaha abo aruta ndetse n’abamuruta kuko aba abona ko umubyeyi nawe amwubaha, akamufata nkl’umuntu w’agaciro nubwo ari umwana muto.

Gusaba imbabazi bituma uruhuka : Hari ubwo ukosereza umwana ukumva wabuze amahoro, ugakomez akumva ijwi rikubwira ko atariko wari ukwiye kuba wakoze ibyo wakoze. Ariko nyamara iyo utinyutse gusaba imbabazi bituma uruhuka nawe ukumva utekanye kandi n’umwana nawe iyo aguhaye imbabazi ararukuka kuko byari byamubabaje byamuremereye umutima.

Niba watinyaga gusaba umwana imbabazi rwero ukumva wihagazeho igihe wamukoreshereje, menya ko ari byiza ko wajya usaba umwana wawe imbabazi kuko tubonye ko bigirira umwana umumaro kandi nawe bikawukugirira. Ibi ushobor akubikora ku mwana ukiri kuto ndetse no ku mwana ugeze mu bugimbi n’ubwangavu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe