Uburwayi bw’umubyeyi we bwaradutandukanije

Yanditswe: 14-12-2015

Mu buhamya bubabaje twahawe n’umukobwa umwe wakundanye n’umusore imyaka ibiri ndetse bitegura kubana maze nyuma mama w’uwo musore akarwara bikomeye,bikavaho n’intandaro yo gutandukana,urukundo rwabo ruhagararira aho.

Mu buhamya bwe yagize ati ;’’ nakundanye n’umusore imyaka ibiri twemeranywa kubana,maze ubwo haburaga amezi atanu gusa ngo tubishyire mu bikorwa,wa muhungu twakundanaga aza kurwara bikomeye,biba ngombwa ko uwo musore ariwe wita kuri mama we kuko ariwe babanaga.

Mu gihe yari arwaye ari mu bitaro yanjyanye kumusura rimwe ariko muri iyo minsi ahita avamo kuko yari yorohewe gakeya.Yaramutahanye ajya kumurwariza mu rugo.ariko hashize nk’ukwezi arongera ararwara bikomeye nanone asubira kwa muganga.

Muri iyo minsi uyu mubyeyi we yari arwaye,urukundo rwatangiye gucumbagira,najya muvugisha akambwira nabi,nashaka kumusura akanga,ndetse no gusubira gusura mama we kwa muganga noneho arabyanga,ndamwinginga arantsembera.Natangiye kujya nibaza impamvu adashka ko njya gusura mama we ,bikanyobera kandi ku bwanjye numvaga nta kibazo kirimo.

Nyuma y’ibyumweru bitatu atamvugisha namwandikiye ubutumwa bugufi mubaza impamvu atakimvugisha nanamuhamagara ntanyitabe,arambwira ngo yifitiye ibibazo ngo ntacyo ashaka kuvugana nanjye.Numvise ko wenda mama we arembye cyane akaba atameze neza,ndongera musaba kujya kumusura kuko nabyo numvaga bimmbabaje kuba ntemerewe kujya kureba uwo mubyeyi aho arwariye kandi nta mpamvu igaragara yabwiraga ituma ntajyayo.

Hashize nk’ukwezi n’igice nubundi atamvugisha,atananyemerera ko duhura nibura ngo tuganire ambwire ikibazo gituma adashaka ko tubonana ndongera mwandikira ubutumwa bugufi musaba ko yanyemerera tugahura,nabwo ansubiza ko nta mwanya yabona.

Naje kumenya ko mama we,bivugwa ko yaba yararozwe n’umukazanana we mukuru kubera amkimbirane ngo bakundga kugirana,nkaba nkeka ko byaba biri mu byatumye nanjye yumva anyanze burundu.

Kuri ubu hashize amezi hafi ane noneho atamvugisha atanyandikira,muhamagara akanyihorera n’ubutumwa mwandikiye ntabusubiza nyuma aza no kuboroka nimero yanjye namuhamagara simubone kandi nakoresha indi igacamo.Ku bwanjye ndamukunda ndetse n’ubu nayobewe icyo nakora nibura ngo duhure amaso ku maso menye n’amaherezo yanjye na we,kuko mbona nta yandi mahuriro.’’

Ngubwo ubuhamya bw’uyu mukobwa ubabajwe cyane n’uburyo umusore bakundanaga yamwanze nyuma yo kurwaza umubyeyi none akaba yarabuze uko abigenza kandi akimukunda

Agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe