Ibintu byakwereka ko umukozi wawe ashukwa n’abaturanyi

Yanditswe: 16-12-2015

Abakozi bajya bagirana umubano udasanzwe n’abandi bakozi b’abaturanyi cyangwa se n’abandi bantu muturanye bakagera ku rwego rwo kujya babashuka bigatuma ibyo mu rugo byangirika, bikaba byanakugiraho ingaruka igihe utabimenye ngo ubifatire hafi.

Ubuhamya twahawe n’abakozi batatu bashutswe n’abandi bakozi cyangwa se abandi bantu baturanye nibwo twifashishije mu kuba wamenya niba umukozi wawe ajya ashukwa nabo muturanye.

Kudakora akazi neza kandi yari asanzwe agakora neza : umwe muri bo yagize ati : “ Aho nakoraga twari dufite igipangu kimwe ariko turimo turi ingo zifatanye mu gipangu kimwe. Mabuja yabaga yagiye ku kazi undi mugore twari duturanye akambwira ngo nze mufashe akazi arampemba nkajya nirirwa mufasha akazi, aho nakoraga baza bagasanga ibyo bansigiye ntibirarangira, bamabaza nkababeshya ko narwaye bakaba barandetse.

Kubona afitanye umubano udasanzwe n’abaturanyi : Niba uko utashye umukozi wawe akwakiriza inkuru zose zabaye ku baturanyi ukumva harimo n’inkuru atakagombye kuba azi, jya umenya ko umubano wabo ushobora kuba urimo ibishuko.

Kwigereranya n’abandi bakozi : Uzasanga umukozi ushukwa n’abandi akunda kwigereranya n’abandi ukumva arakubwiye ngo nkora akazi kenshi kandi umukozi wa kwa runaka we akora gake none mpembwa amafaranga, agashaka kongezwa kuko umukozi baturanye bamwongeje, … ibyo bijye bituma ugira amakenga.

Kugusezera angutunguye ukazumva ko yagiye gukora ku nshuti z’abaturanyi : Hari n’abaturanyi bashuka abakozi bakabajyana gukora mu ngo z’inshuti zabo ukajya kubona ukumva umukozi aragusezeye agutunguye wazajya kuma ukumva ngo yagiye gukora mu rugo rw’inshuti n’umuntu muturanye.

Gushaka ko mubaho ubuzima nkubwo abaturanyi banyu : Iyo umukozi atangiye kukubwira ko ashaka ko mubaho ubuzima nkubwo yabonye ku buturanyi nabyo bishobora kuba ikimenyetso cyo kuba bamushuka.

Kujya usanga ibikoresho byawe yabitije cyangwa akabitanga nta ruhusa afite : Hari ibikoresho uba warabijije umukozi gutiza nta ruhusa afite ariko ukajya usanga yabitije abaturanyi wamubaza akakubwira ko abaturanyi bamubwiye ko wari wabibemereye cyangwa se ko bari basanzwe babitwara kandi wenda babeshya.

Mu gihe rero umunye ko umukzoi wawe ajya ashukwa n’abaturanyi jya umwihaniza kugirango bitazaba byarengera akaba yagira icyo yangiza kubera kumera ko bamushuka.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe