Amakanzu magufi ajyanye n’imiterere naho wayasanga

Yanditswe: 16-12-2015

Hari makanzu magufi agezweho muri iyi minsi ku bakobwa yiganjemo cotton n’imipira yorohereye,kandi aya makanzu akaba ari kuri taye,ubundi akaba ajyanye n’imiterere y’igituza n’inda,aboneka mu iduka ry’imyenda ryitwa ‘’[Waouh Fashion]’’.

Hamagara iyi nimero ya telefoni 0788440379 /0728440379 ugabanyirizwe ibiciro kugeza ku 10 ku ijana,igihe ubabwiye ko uharangiwe na agasaro.com.

Hari ikanzu ibera cyane umuntu ufite mu gituza hanini ikaba ari ngufi igera munsi y’amavi gato,ikaba ifite igitambaro cy’umupira unyerera kandi ikaba yegereye uyambaye kandi irangaye mu ijosi nta maboko ifite.

Indi ni ikanzu ibere umukobwa ufite ikinyenyanza ariko ariko kidakabije kuba kinini,ikaba nta maboko ifite kandi isa n’ifunganye mu ijosi,maze ikaba iteyeho agatambaro gahisha cya kinyenyanza,kandi nayo ifashe cyane uyambaye ari na ngufiya igera hejuru y’amavi.

Hari kandi ikanzu iri kuri taye,igera munsi y’amavi gato ikaba ari cotton kandi igaragaza ibitugu,irangaye mu ijosi.

Indi ni ikanzu ngufi y’umupira worohereye ikoze nk’isengeri idafite amaboko ikaba ikoranye ubuhanga kuburyo utapfa kumenya ko ari umupira.

Hari nanone ikanzu ngufi iri kuri taye,nayo ikaba ibera umukobwa ufite inda itereye hasi ariko ikab aikunda kugaragara mu myenda yose umuntu yambaye,maze iyo kanzu ikaba ifite amaboko agera mu nkokora,ikaba iteyeho agatambaro gatwikira ya nda,ikaba idoze mu gitambaro cya cotton ariko mu gatuza no ku maboko ari igitambaro cya danteri.

Aya makanzu yose abera abakobwa bafite iyi miterere twavuze haruguru,uyakeneye wayasanga muri ‘’Waouh Fashion shop’’ riherereye mu mujyi ku muhanda uva kwa Rubangura iruhande rwa station kobil,ubakeneye wahamagara iyi nimero 0788440379 /0728440379 kandi ku muntu uharangiwe na agasaro.com agabanyirizwa ibiciro kugeza ku 10 ku ijana by’igiciro cy’umwenda gisanzwe.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe