Winnie Mandela wahoze ari umugore wa Nelson Mandela

Yanditswe: 18-12-2015

Winnie Madikizela Mandela wabaye umugore wa kabiri wa Nelson Mandela,nyuma bagatandukana,akaba yaramenyekanye cyane nk’umugore w’intwari waharaniye kurwanya ivanguramoko mu gihugu cy’Afurika y’Epfo mu gihe cy’abakoroni ndetse akaba yarafatanije na Nelson Mandela mu bikorwa bitandukanye byo guharanira ubureganzira n’ubwigenge bw’abaturage b’iki guhugu.

Winnie Mandela,amazina yiswe n’ababyeyi be,ni Nomzamo Winifred Zanyiwe Madikizela,kuri ubu ni umukecuru w’imyaka 79 y’amavuko kuko yavutse tariki ya 26 Nzeli 1936 ahitwa Bizana muri Afurika y’Epfo.

Yize amashuri yisumbuye mu ishami rya social work mu ishuri rya Jan Hofmeyer riherereye mu mujyi wa Johannesburg,akomereza muri Kaminuza ya Witwatersrand ibijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Winnie yashakanye na Nelson Mandela mu mwaka wa 1958 btandukana mu mwaka w’1996,bafitanye abana babiri aribo Zenani wavutse mu mwaka w’1959 na Zindziwa wavutse mu mwaka w’1960,maze mu mwaka wa 1963 Nelson arafungwa amara imyaka 27 muri gereza,ariko nyuma arafungurwa.

Nyuma y’imyaka ibiri gusa Nelson Mandela amaze kuba perezida w’iki gihugu cy’Afurika y’Epfo nibwo bahise batandukana.ubwo hari mu mwaka w’1996,maze mu mwaka w’1998 Nelson ahita ashakana n’undi mugore,ariko ntibyabuzaga Winne gukomeza kuba hafi uwahoze ari umugabo we,dore ko no mu burwayi bwe yamuhoraga bugufi.

Uyu mugore yamaze igihe kinini afatwa nk’intwari mu gihe abaturage b’iki gihugu baharaniraga ubwigenge bwabo,ndetse no muri iyo myaka 27 Nelson yamaze afunzwe Winnie ntiyigeze acika ingege kugeza ubwo Nelson yafunguwe mu mwaka w’1994.

Muri iyi myaka nelson Mandela yamaze afunzwe,uyu mugore nawe yaratotezwaga ndetse birenze iby’abandi bari bafunzwe,nyuma aza no gukatirwa igifungo cy’imyka 6 ariko iza kuvunjwamo amande angana na miliyoni 5 z’amadorari y’amerika.

Mu mwaka w’1997 yatorewe kuyobora ishyaka cyangwa kongere yiswe African National congress ku ruhande rw’abagore ndetse yari ni umwe mu bayobozi bakomeye b’iyi kongere bagize akana ngishwanama kitwaga ‘’National Executive Committee’’

Mu mwaka wa 2003 yigeze gufungwa azira ashinjwa ibyaha byo gukora forode,ariko nabwo atanga amande baramufungura.

Mu mwaka wa 2007 winnie yongeye kwiyamamaza muri National Executive Committee agira amajwi 2845,maze mu mwaka wa 2009,aza ku mwanya wa gatanu mu tora rusange y’abayobozi ba African National congress akomeza kuyiyobora.Icyo gihe iki gihugu cyayoborwaga na perezida Jacob Zuma.

Mu mwaka wa 2011 yakoze filime yakunzwe cyane ku isi hose yise Winnie Mandela,irimo amateka ye n’uwahoze ari umugabo we Nelson Mandela,icyo gihe akaba yari arwaye ariko akajya amuhora hafi ndetse binagaragaza ko yari akimukunda nubwo batari bakibana.

Mu mwaka wa 2014,nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera wahoze ari umugabo we Nelson Mandela nibwo yongeye kugaragaza urukundo yamukundaga n’intambara yarwanye ubwo umugabo we yatari afunze agira ati ;’’ Iyo ntahaba Mandela muzi ntaba yarabaye we,iyo ntakubitwa nk’uko nakubiswe aba yaribagiranye cyangwa akaba yaraguye muri gereza’’

Winnie Madikizela Mandela ari mu bagore b’intwari ndetse bazwi muri politiki kuko ari mu bantu barwanye urugamba rukomeye mu kurwanya ivanguramoko no guharanira ubwigenge mu gihugu cy’Afurika y’Epfo ndetse no muri afurika yose muri rusange.

Source ;wikipedia
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe