Ubusobanuro bw’umutako w’igiti cya Noheri

Yanditswe: 18-12-2015

Muri iyi minsi hari kwitegurwa Noheri abantu benshi baba bagura umutako w’igiti cya Noheri( Christmas Tree) abandi bakaba bazakoresha ibiti bisanzwe karemano. Haba gukoresha umutako w’umukorano cyangwa se ugakoresha igiti gisanzwe, hari ubusobanuro bifite ugomba kumenya kugirango wirinde gukora ibintu utazi ubusobanuro bwabyo.

Umutako w’igiti cya Noheri ubusanzwe watangiye gukoreshwa mu mazu y’abantu hagati y’ikinyejana cya 14 n’icya 15. Akaba aribwo abakristu batangiye gukoresha kiriya giti nk’umutako ufite ubusibanuro mu gihe hizihizwa umunsi w’ivuka rya Yezu/Yesu.
Mu kinyejana cya 19 nibwo gukoresha kiriya giti byasakaye cyane kusi hose.

Ubusanzwe kiriya giti kiba gishushyanya igiti cyo mu bwoko bwa sipure na pinusi kuko ari ibiti bihora bias icyatsi haba ku zuba no mu mvura ndetse bikaba ari ibiti biba biteye neza amashamo yabyo akaba akor aumutako mwiza kubera uburyo kiba kigenda gisumbana kugeza ku gasongero karyo.

Mu bijyanye na Noeheri iki giti gisobanuye ubuzima nkuko ibara ry’icyatsi iyo rigaragara mu bimera biba bivuga ko hari ubuzima, kuko ibyatsi byose biba bitoshye bifite ubuzima.
Ku rundi ruhande ariko hari abavuga ko imigenzo yo gukoresha kiriya giti nk’umutako yahize mu migenzo ya gipagani yakorwaga mu bihugu bitandukanye birimo Misiri,

Ubushinwa. Pologne n’ahandi aho wasangaga ku mpoera z’umwaka bakoresha kiriya giti bakagitaka hafi y’imiryango yabo bavuga ko bari kwirukana imyuka mibi yo mu mwaka wabaga ugiye gukurikiraho. Hari naho mu mico imwe n’imwe iki giti cyakoreshwaga nko kwibuka Paradizo ya Adam na Eva bagatakaho imbuto zisobanuye itunda bariye n’umugati usibanuye umubiri wa Yesu witangiye abanyabyaha.

Kuri ubu ku munsi wa Noheri iki giti gikoreshwa nk’umutako ahanini kikaba kiba kirimo urumuri.

Usibye mu ngo z’abantu iki giti kiba kiri n’ahantu rusange kikaba ikimeyetso kerekana ko ahantu hose baba biteguye umunsi mukuru wa Noheri.

Source : Wikipedia

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe