Insokozo za coupe wasokoza mu minsi mikuru isoza umwaka

Yanditswe: 18-12-2015

Muri iyi minsi mikuru ya noheri n’ubunani abantu bagomba kugaragara neza birenze ibisanzwe ndetse bagatangira umwaka bakeye,niyo mpamvu twabahitiyemo insokozo zigezweho wasokoza muri cyane cyane coupe z’umusatsi mukeya,dore ko imisatsi miremire itagezweho mur iki gihe haba ku bakobwa ndetse n’abadamu bazi kugendana n’ibigezweho.

Mu minsi mikuru ushobora gusokoza coupe y’umusatsi uringaniye,maze bakayigusokoreza nka penke ariko ibyibushye ndetse ifite umusatsimuke ku ruhande maze hejuru ikaba ibyimbye. Iyi nsokozo kandi ibera abakobwa.

Hari kandi gusokoresha coupe y’uruhande rumwe,kuburyo umusatsi bawerekeza mu musaya umwe naho mu wundi hogoshe bakahasiga agasatsi gakeya. Iyi nsokozo isokozwa n’abantu bose baba abadamu ndetse n’abakobwa.

Hari nanone gusokoresha coupe imeze nka penke,bakamaraho umusatsi wok u ruhande ,maze hejuru bagasigaho umusatsi mwinshi kandi uwo ku ruhande bakawuryamisha cyane maze ukaba wagira ngo wasokoje ‘’le coque’’

Indi coupe igezweho wasokoza ikunze gusokozwa n’abakobwa ni iyo usanga ari penke ariko ifite umusatsi mukeya hejuru maze ku ruhande bakamaraho,ubundi bagashyiramo tentire.

Hari kandi umukobwa cyangwa umudamu uba ufite umusatsi mwinshi ariko adashaka kuwukatamo coupe ariko nawo bawusokoza kuburyo umera nkayo,bakawufungira hejuru hagana imbere kuburyo kuruhande hagaragara nkaho nta musatsi uhari.

Izi nizo nsokozo wasokoza mu minsi mikuru isoza umwaka ya noheri n’ubunani ukaba ukeye kandi ugatangira umwaka mushya nawe uri mushya,dore ko n’imisatsi myinshi itakigezweho muri iki gihe.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe