Icyo itegeko riteganya igihe wafashe uwo mwashakanye asambana

Yanditswe: 21-12-2015

Mu gihe ufite ibimenyetso byo kuba wafashe uwo mwashakanye asambana hari icyo itegeko ribivugaho haba ku bijyane n’uburyo yagezwa mu nkiko, igihe ushatse kumubabarira urubanza n’ibihano ahabwa igihe urubanza wemeye ko rukomeza rukarangira no kubijyanye na gatanya

Gukurikirana icyaha cy’ubusamabanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe. Icyo gihe itegeko riteganya ko umuntu wese uhamye n’icyaha cy’ubusambanyi ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri. Uwo basambanye nawe ahabwa ibihano.

Gusa na none mu gihe uwahemukiwe yifuje ko urubanza rutakomeza kubera impamvu runaka yaba afite ashobora guhagarikisha urubanza.

Itegeko rigira riti : “ uwahemukiwe ashobora guhagarikisha ikurikirana ry’urubanza aho rwaba rugeze hose iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.Ashobora kandi guhagarika irangiza ry’urubanza. Iryo hagarika ry’ikurikirana ry’urubanza cyangwa se irangiza ryarwo bireba abakoranye nawe ubusambanyi”

Usibye kuba werega uwo mwashakanye agahabwa ibihano twavuze haruguru, na none amategeko ateganya ko igihe ufatiye mu cyuho uwo mwashakanye asambana ufite uburenganzira bwo gusaba gatanya ukayihabwa nta mananiza, gusa na none igihe utekereje ugasanga igisubizo atari ugutandukana ufite uburenganzira bwo kudasaba iyo gatanya no kumushyikiriza inkiko ukabyihorera.

Mu gihe rero ufashe uwo mwashakanye asambana amahitamo ni ayawe kuko ari wowe ufite ubureganzira bwo kumujyana mu nkiko agahabwa ibihano, gusaba gatanya cyangwa se ukaba wamubarira ntumujyane mu nkiko na gatanya ukayireka.

Byanditswe hifashishijwe itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe