Impamvu zituma umugore yihagarika inkari zihumura nabi

Yanditswe: 22-12-2015

Kwigarika inkari zifite impumuro mbi biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye ariko hari impamvu zihariye ku muntu w’igitsinagore kugira ngo agire inkari zihumura nabi ari nazo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru.

1. Hari ubwo inkari zihindura impumuro ugasanga zinuka kuko umuntu yazifunze cyane ntajye kwihagarika akibishaka

2. Kwihagarika inkari zihumura nabi kandi bishobora guterwa n’indwara za infections’’ urinary tract infection (UTI) akenshi,ziterwa na bacteries zituruka ku mwanda.

3.Indwara zifata imyanya ndangagitsina nka tirikomunasi’’Tricomoniasis cyangwa iyitwa gardnerella nazo ni zimwe mu bituma mu gitsina hagira impumuro mbi n’inkari wihagarika zikaza zinuka.

4.Ku muntu udakunda kunywa amazi nawe usanga yihagarika inkari zihumura nabi kuko mazi nayo atuma inkari ziyungurura zikaza zisa neza kandi zitanuka.

5.Umuntu ukunda kunywa inzoga nawe usanga yihagarika inkari zifite impumuro mbi

6.ku mugore utwite nawe ashobora kujya yihagarika inkari zihumura nabi kuko akenshi abagore batwite bagira n’ikibazo cya infections ari nazo zituma bihagarika inkari zihumura nabi.

7.Impumuro itari nziza y’inkari umuntu yihagarika kandi ishobora guterwa n’imiti unywa cyangwa ibiryo wariye

Ibi nibyo bishobora gutuma umuntu yihagarika inkari zifite impumuro mbi by’umwihariko ku bantu b’igitsinagore ariko kandi ibi byose wanabasha kubyirinda kugira ngo utazajya wihagarika inkari zimeze gutyo.

ICYITONDERWA ;Iyo ukunda kugira ikibazo cyo kwihagarika inkari zihumura nabi ugomba kujya kwisuzumisha kwa muganga kuko hari ubwo zaba ari zimwe muri ziriya ndwara twavuze haruguru kandi wazivuza kuko zibasha kuvurwa zigakira.Dore ko indwara zibasira imyanya ndangagitsina y’umugore iyo zitavuwe hakiri kare zishobora guteza ingaruka zikomeye zirimo n’ubugumba.

Source ;elcrema
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe