Ibintu 6 buri mugore wese ushaka ahazaza heza agomba kureka

Yanditswe: 22-12-2015

Hari ibintu abagore bakunze gukora kandi ugasanga bibicira ubuzima ndetse n’ahazaza habo hakangirika nubwo ibyo bintu biba bigaragara nk’ibyoroshye ndetse abantu ntibabifate nk’amakosa.

Niba uri umugore cyangwa se umukobwa ushaka kuzagira ahazaza heza tangira ushake uburyo wareka ibi bintu bikurikira :

Kwikurura ku muntu utakwitayeho : Hari ubwo usanga dufite abo twita inshuti nyamara zo zitatwitayeho ugasanga utakaza umwanya wawe umutekerezaho kandi we ntacyo bimubwiye. Ibi cyane cyane bikunze kuba ku bakobwa bakunda abasore ugasanga babimariyemo kandi bo batabitayeho.

Kwigereranya n’abandi : hari abantu usanga babaho mu buzima bwo kwigereranya n’abandi ku buryo aho gukora ibye aba agendera ku bandi gusa. Menya ko uwo uriwe nta wundi muntu uzaba nkuko uri. Uko uri ni uko wikirirwa wigereranya n’abandi kuko abandi ni abandi si wowe.

Kwihambira ku mugabo ugufata nabi : Niba umugabo agufata nabi birengeje uregero akakubuza umutekano ku buryo usigaye ubona nta hazaza ufite si byiza ko wakomeza kumwizirikaho. Niba ubona ko uburyo agufata nta garuriro rigihari wokomeza guta umwanya wawe ahubwo tangira ubundi buzima. Gusa na none witonde kuko gutandukana n’uwo mwashakanye nabyo si ibyo guhubukira.

Kwambara imyenda kuko wayibonanye abandi : Hari abagore usanga badasinzira kuko hari imyenda runaka bifuza babonanye undi muntu. Nyamara igitangaje kandi kibabaje nuko iyo uwo mwenda uwubonye uwumarana igihe gito ukawurambirwa ugahita ushaka undi wabonanye undi muntu. Ba uwo uriwe ureke kugendera ku byo wabonaye abandi cyane cyane mu myambarire. Menya ibyo wambara ukaberwa bijyanye n’ubushobozi bwawe ureke kwigana ibyo wabonanye abandi kuko hari ubwo usanga bitazanakubera nkuko bibabera.

Guhora ufite ubwoba bw’uburyo ugaragara : Uburyo ugaragara nabwo ntibukwiye kugutera ubwoba ngo uhore wumva ko abantu bose ari wowe bareba maze ujye umara umwanya wawe wose uri kwiyitaho. Yego kwiyitaho ni byiza ariko tangira wige kwiyakira no kwigirira icyizere kuko uko waba usa kose iyo utiyizeye usanga uhora ufite ubwoba bw’uburyo ugaragara mu maso y’abakureba. Iyo utiyizere ni hahandi uzasanga ukoresha make up zirengeje ubushobozi bwawe kugirango use neza ndetse rimwe na rimwe ukiyangiza wisiga amavuta yangiza uruhu,…

Guhora wumva ko hari umuntu ugomba kukuvugira : Mu bihe bitandukaney ni byiza kumenya kwivugira ibyo ukeneye haba ku kazi, mu rugo n’ahandi hose. Ibi bijyana no kwiga uko uzajya wikemurira ibibazo ukareka guhora uteze abandi amaboko.

Niba uri umugore cyangwa se umukobwa wifuza kuzagira ahazaza heza, ni byiza ko wahagarika ibi twavuze haruguru ndetse ugatekereza n’ibindi byose bituma udatera imbere nabyo ukabireka.

Source : Elcrema
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe