Bwa mbere umunyarwandakazi agiye gukinira ikipe y’i Burayi muri Volleyball

Yanditswe: 22-12-2015

Umunyarwandakazi Seraphine Mukantambara uzwi ku kabyiniriro ka Baby akaba yari asanzwe akinira ikipe ya volley ball ya Rwanda Revenue Authority y’abagore, kuri ubu yamaze gusinya amasezerano n’ikipe yo muri Turikiya yo mu kiciro cya kabiri yitwa Elazig IL Ozel.

Mukantambara ufite imyaka 19 gusa yasinye amasezerano azagera mu kwezi kwa kane umwaka utaha ariko akaba ashobora kuzongerwa.

Mukantabana yagize ati : “ Nzakora uko nshoboye kose nzasinye amasezerano ya kinyamwuga. Ngiye hariya kugirango nkore cyane mbashe kuzamura urwego rw’imikinire yanjye, inzozi zanjye ni ugukina volleyball ku buryo bwa kinyamwuga” Ibi akabayarabivuze mbere gato ko yurira indege ajya muri Turikiya.

Uyu mukobwa ukiri muto wari asazwe ukinira ikipe y’abato niwe muntu w’igitsina gore ubashize kubona ikipe yo hanze akorana nayo amasezerano mu mukino wa Volleyball.

Gusa mu bakinnyi b’igitsina gabo ho hari hasanzwe hari abakinnyi batandatu bagiye gukinira amakipe yo hanze basinye amasezerano muri uyu mwaka wa 2015

Mukantabana yagiye agaragaza ubuhanga bukomeye bikaba byaragiye bimuhesha kwitwara neza aho yabashije kwegukana irushinwa ryo muri 2014 rya Youth Beach Volleyball ryaberaga muri Ghana.

Mbere yo kujya mu ikipe ya Rwanda Revenue Authority , Seraphine yahoze akinira ikipe y’ikigo cya Saint Aloys i Rwamagana

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya volley Paul Bitok yatangaje ko uyu mukobwa amwizeyeho kuzafungurira amarembo abandi bakobwa bakina volley mu Rwanda.

Yagize ati ; “ Iri ni itangiriro ku bakobwa bacu, nizeye ko mu myaka mike izaza tuzagira abandi benshi bazetera ikirenge mu cye. Nishimira ko kuri ubu tumaze kubona abakinnyi benshi b’abanyamwuga mu gihe gito, abenshi bari abagabo ariko kuri ubu Mukantambara akinguriye irembo abandi bakobwa”

Source : TNT
Gracieuse Uwadata

.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe