Uburyo 5 wakoresha urwanya amatashi yo mu maso

Yanditswe: 23-12-2015

Hari ubwo usanga umuntu afite uruhu rwo mu maso rwuzuyeho amabara y’umukara akenshi ari inkovu z’ibishishi cyangwa indi ndwara y’uruhu waba wararwaye,akaba yarabuze icyo yakora ngo ashireho kandi yumva bimubangamiye,ariko hari uburyo wayavura agashiraho mu gihe gito.

1. Ushobora gukoresha indimu,buri munsi ukajya ufata undimu ukisiga amazi yayo,ukabikora inshuro imwe ku munsi kandi ukaza koga nyuma y’iminota 30,ya mabara agenda ashiraho buhoro buhoro.

2. Wakora kandi masike y’ubuki n’indimu buri munsi ukabyisiga ahari ya matashi,ugakaraba nyuma y’iminota 15

3. Nanone ushobora kwisiga amazi y’igikakarubamba yonyine cyangwa ugakora masike yacyo n’ubuki,ukabyisiga buri munsi mu minota 20 gusa ugahita ukaraba nabwo amatashi agend ashiraho.

4.Koga buri gihe isabuni ikoze mu gikakarubamba ukyikarabana n’amazi ashyushye nabyo bimaraho amatashi yose waba ufite.

5. Ushobora gukoresha kokombure,ukayikata maze ukayisiga ahantu hose ufite ayo mabara amazi yayo akakugumaho mu minota 15.

Ubu nibwo buryo butanu bworoheye buri wese,wakoresha mu kwivura amatashi y’ubwoko bwose waba ufite ku ruhu yaba inkovu zazanwe n’ibishishi cyangwa izindi ndwara z’uruhu.

Source ;wikihow

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe