Abakozi bo mu rugo bamaze gusobanukirwa ko hari amategeko abarengera

Yanditswe: 24-12-2015

Mi bihe byo ha mbere wasangaga abakozi bo mu rugo bahura n’ihohoterwa bagaceceka kuko abatari baziko hari amategeko abarengera, ariko kuri ubu ngo siko bikimeze kuko basobanukiwe ko hari amategeko abarengera ndetse bakavuga ko ubu umukoresha uzongera kubahohotera bazajya bamushikiriza ubuyobozi cyangwa se indi miryango ishinzwe kubarengera.

Ibi bamwe mu bakozi bo mu rugo babitangaje nyuma yo kuba barahawe amahugurwa n’umuryango wita ku bana Children’s Voice Today (CTV) ku bufatanye na Save the Children bakaba bavuga ko ubundi mbere bari babayeho nabi ariko ko ubu bamaze gusobanukirwa ko hari amategeko abarengera no kuba bashobor agukora indi mirimo itari ugukora mu rugo.

Uwiduhaye Sylvie ni umwe muri abo bana bahawe impamyabushobozi avuga ko yakoraga akazi ko mu rugo ugasanga hariho igihe umukoresha we amufashe nabi ariko ngo ubu ubwo yahawe inyigisho zimufasha kwiteza imbere na we azakora uko ashoboye akoreshe amahirwe ahawe mu kwiteza imbere.
Ati ; “Ubundi nyine ntabwo urebye nari mfite ubumenyi ariko ubu ntabwo nakongera gukora akazi ko mu rugo. Nyine ubwo bampaye seritifika nzayikoresha nsaba akandi kazi cyane ko nzi gukora imisatsi.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye no kubera umubyeyi umwana utabyaye, kurengera no guteza imbere uburenganzira bw’umwana muri Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Abana, François Bisengimana yasabye abakoresha kutaja bavunisha abakozi bakiri abana.

Yagize ati”Guha inshingano nyinshi umwana ukiri muto biramudindiza mu mikuririre kuko bitajyanye n’ubushobozi aba afite, twese dufatanyije turinde kandi tubungabunge uburenganzira bw’umwana ukora akazi ko mu rugo kuko ari umwana nkundi”

Umuyobozi wa CVT, Niyiguha Yvan, yavuze ko ubusanzwe CVT ari umuryango uharanira uburenganzira bw’umwana uwo ari we wese ariko bakaba barasanze abana bakora akazi ko mu rugo barahejwe maze bashaka kubarenganura.

Yagize ati “Usanga aba bana baturuka mu byaro bagera aho bagiye gukora bagakingiranwa mu bipangu ntibemererwe kuba babonana n’abandi bana kandi ari uburenganzira bwabo.”

Abana bagera kuri 70 ni bo bari bari muri gahunda yo guhabwa inyigisho zo kwiteza imbere, haza gutoranywamo 48 bitewe n’ubushobozi CVT yari ifite, havamo 5 basubizwa mu miryango yabo, abagera kuri 42 bakaba ari bo bashoje amasomo yo gutunganya imisatsi ndetse no guteka.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe