Imyenda igezweho isumbana hasi n’aho wayisanga

Yanditswe: 26-12-2015

Hari imyenda imaze iminsi igezweho ku bakobwa n’abadamu irimo amajipo n’amakanzu,isumbana hasi kuburyo imbere n’inyuma hataba hareshya,uyikeneye ukaba wayisanga mu iduka ‘’Waouh Fashion Shop’’wabahamagara kuri 0788440379 /0728440379 ukagabanyirizwa ibiciro kugera ku 10%,igihe ubabwiye ko uharangiwe na agasaro.com.

Hari ikanzu y’ikirori usanga ifashe uyambaye cyane,igice cyo hejuru,maze hasi ikaba itaratse kandi isumbana imbere n’inyuma hayo hatareshya.

Hari kandi ikanzu iba isabagiye igice cyayo cy’imbere kigera mu mavi naho inyuma kigera munsi y’impfundiko kandi hejuru ikaba ifashe uyambaye ifite amaboko magufi.

Hari ijipo iba itaratse kandi ifite amadinda atuma isabagira,maze ikaba isumbana hasi,igice cy’imbere ari kigufi naho inyuma ari kirekire .

Indi ni ikanzu iba ari ndende nayo ariko isabagiye buhoro kandi hejuru ifashe uyambaye,hasi hakaba ariho hasabagiye,maze hasi hayo hasumbana kuko imbere iba izamutse bidakabije.

Iyi niyo myambaro isumbana hasi,kandi irekuye cyane cuane amajipo n’amakanzu ,kandi iyi myenda ikaba yiyubashye kuburyo wayijyana gusenga ndetse n’ahandi hantu hiyubashye.

Iyi myenda yose wayisanga mu iduka ry’imyenda ryitwa’’ Waouh Fashion Shop’’ riherereye mu mujyi ku muhanda uva kwa Rubangura iruhande rwa Station Kobil,ubakeneye wahamagara iyi nimero 0788440379 /0728440379 kandi ku muntu uharangiwe na agasaro.com agabanyirizwa ibiciro kugeza ku 10 % by’igiciro cy’umwenda gisanzwe.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe