Mu mpinduka Prezida Magufuli yazanye ntiyibagiwe abagore

Yanditswe: 26-12-2015

Prezida mushya wa Tanzaniya azwiho kuba amaze gukora impinduka nyinshi muri guverinoma ya Tanzania. Mu mpinduka nziza prezida Pombe John Magufuli yazanye harimo nyinshi zashyigikiye iterambere ry’umugore muri Tanzaniya.

Zimwe muri izo mpinduka yazanye harimo kuba yarashyizeho visi prezida w’umugore, bikaba byarabaye ubwa mbere mu mateka ya Tanzaniya kugira visi prezida w’umugore.
Indi mpinduka imaze kugaragara kuva aho Magufuli abaereye Prezida harimo kuba yarongereye umubare w’abagore b’abaministri bakaba barabaye abaministri 8 mu baministri 18 bagize guverinoma ya Tanzaniya.

Bigaragara ko prezida Magufuli akomeje gutez aimbere umugore nkuko yabitagiye igihugu cye nacyo cyaza mu bishyigikiye iterambere ry’umugore mu gihe cyabarirwaga mu bya nyuma nkuko urutonde rukorwa na Word Economic Forum ruherutse kwerekana ko mu bihugu byo mu karere u Rwanda arirwo ruza ku mwanya wa mbere, rukaba n’urwa mbere muri Afrika, ku isi rukaba urwa karindwi mu gihe ibindi bihugu byo mu karere nka Tanzaniya iza ku mwanya wa 48 ku isi, Uganda 42, Kenya 38 , u Burundi bukaza ku mwanya wa 17.

Nubwo ukurikije uko uru rutonde rubyerekana Tanzaniya aricyo gihugu cyo mu karere cyiza ku mwanya wa nyuma mu gushyigikir auburinganire hagati y’umugore n’umugabo, bigaragara ko Prezida mushya akomeje gukora ibikorwa byita ku bagore uwo mwanya wbazawuvaho mu gihe gito.

Source : Citizen

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe