Byagaragaye ko abana batarerwa n’ababyeyi bombi bagira ihungabana

Yanditswe: 27-12-2015

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bakurira mu miryango ifite ibibazo bahura n’ibibazo by’ihungabana n’indwara zo mu mutwe bikubye inshuro zigera kuri eshatu.

Ubu bushakashatsi bwakozwe na University College London bwagaragaje ko abana babana n’ababyeyi bombi 6,6% aribo bibasirwa n’indwara zo mu mutwe.

Mu gihe abagera kuri 15% babana n’umubyeyi umwe na 18.1% babana na ba mukase aribo bibasirwa n’indwara zo mu mutwe zirimo n’ihungabana.

Nubwo impamvu itera ibi iteramenyekana neza, aba bashakashatsi bagaragaje ko imiryango yatandukanye, imiryango ituzuye ifite umubyeyi umwe, n’indi miryango ifite ibibabazo ituma umwana akurira mu buzima bw’imihangayiko bikamwangiza mu mutwe.

Ikibazo cy’imyitwarire mibi n’icyo ahanini gikunze kugaragar akuri bene abo bana. Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imiryango ihuzagurika n’abatandukanye byangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’umwana ku kigero kiri hejuru.

Kuri ubu bushakashatsi banagaruka ku bana baba baravutse ku babyeyi batabana haba ku bavuka ku basore n’inkumi batararushinga no barushinze ariko batamarana igihe bari kumwe.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bana 10,448 bari mu kigero cy’imyaka 11 bukaba bwaragaragaje ko umubare w’abana bafite ibibazo byo mu mutwe ahanini uri mu bana barerwa na bam ukase cyangwa se abagabo ba mama wabo.

Aba bana ahanini bagaragaza imyitwarire mibi arimo kurwana n’abandi bana cyane, kwigunga no kwikunda ku buryo biba bigaragaza ko bangiritse mu ntekerezo.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko hari imyanzuro imwe n’imwe ababyeyi bashobora gufata ririmo nko gutandukana ikagira ku bana babo niyo zaba atari izako kanya.

Source : Dailymail
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe