Ali Majidi, umugore utoza ikipe y’abagabo muri Soudan yishimira intera agezeho

Yanditswe: 27-12-2015

Selma Al Majidi, umugore wa mbere watinyutse kwinjira muri siporo mu gihugu cyiganjemo abasilamu nka Soudan yatangaje ko yishimira kuba ariwe mugore w’icyitegererezo muri siporo by’umwihariko mu mupira w’amaguru muri Soudan.

Uyu mugore uza ku rutonde rw’abagore 100 b’indashikirwa BBC yakoze izajya igenda ikoraho inkuru mu rwego rwo kuzamura ijwi ry’umugore mu itangazamakuru, mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa FIFA yavuze uko yagize igitekerezo cyo gukunda umupira w’amaguru kugeza aho aba umutoza mu gihugu kidaha agaciro cyane abagore muri siporo.

Majidi yatangiye gukunda umupira afite imyaka 11 ubwo yakurikiraga musaza we bakajya bajyana ku kibuga aho yitorezaga umupira w’amaguru. Kuva icyo gihe yatangiye kujya akurikirana ibyo umutoza wabo yababwiraga akabyandika ku mutima we. Majidi ngo iyo yageraga mu rugo kandi yakundaga kureba umupira hamwe n’umuryango we.

Majidi yakomeje kwitoza gukurikirana umupira w’amaguru atyo nubwo nta kipe y’abagore yabaga mu gihugu cye ngo abe yayisunga, yaje guhamagarwa kujya gutoza ikipe y’abana b’abahungu b’imyaka 13 na 16.

Majidi avuga ko byamugoye cyane gutoza abana b’ingimbi byongeye ko yari umugore kuko wasanganga badashaka kumwumva. Uyu mugore avuga ko yashyiragaho umwete akihangana kuko akazi yakoraga yagakundaga.

Uyu mugore udasanzwe yakomeje guhabwa amahugurwa ku rwego mpuzamahanga abona impamyubushobozi zitandukanye ari nako yiyongera ubumenyi mu gutoza.

Amaze guhabwa impamyabushobozi zitandukanye amakipe menshi yatangiye kwifuz ako yaza kuyatoreza akaba yaratoje amakipe menshi atandukanye yo muri Soudan mbere yo kujya gutoza ikipe ya Al Nasr Omdurman yo mu kiciro cya gatatu.

Ageze muri iyi kipe nabwo avuga ko yahuye n’imbogamaizi zitandukanye zirimo kuba abo yatozaga baramusuzuguraga kuberako ari umugore gusa nabwo ngo yakomeje kwihangana no kwitanga kugeza bemeye kumutega amatwo bakamufata nk’abandi batoza bose.

Al Majidi avuga ko umuryango we ariwo ahanini wamuteraga inkunga mu bitugu bigatuma adacika intege.

Kuri ubu uyu mugore w’imyaka 25 yizeye ko mu gihugu cye hazaboneka ikipe y’abagore yazatoza, agakora akazi akunze ari kumwe n’abo yisanzuyeho.

Source ; FIFA

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe