Ibyagufasha kuba umuyobozi mwiza uri umukobwa

Yanditswe: 03-07-2016

Hari ubwo usanga umukobwa ukiri muto agize amahirwe yo kuba umuyobozi mukuru mu kigo runaka,maze rimwe na rimwe bikamugora kuko akenshi asanga agiye kuyobora abantu bamuruta kandi bafite uburambe mu kazi,bityo ugasanga yitinya nyamara hari bimwe by’ingenzi byamufasha ari nabyo tugiye kugarukaho.

Kwigirira icyizere ; icyambere cyagufasha kuyobora neza ni icyizere ugomba kwiremamo ukirinda gutinya ahubwo ukitinyuka,kandi ukumva ko inshingano ushinzwe ugomba kuzikora neza utitaye ku kintu na kimwe gishobora kuguca intege.

Gushyiraho abakungirije bakuru ;iyo ubonye ugiye kuyobora abantubakuruta cyane kandi ushyiraho ingamba zizagufasha kuyobobora abo bantu,ugashyiraho abayobozi bakungirije bakuru gusa kandi bafite uburambe mu kazi komite yose ikaba nta mwana urimo ,kuburyo ikibazo uzajya ugira muzajya mufatanya kugikemura.

Kugira umujyanama mukuru ;ugomba nanone gushaka umuntu mukuru uzajya ukugira inama,ashobora kuba ari umwe mubo mukorana cyangwa undi wo hanze ariko ugahitamo wa wundi uziko ashoboye kandi atakugira inama mbi.

Kwima amatwi abagusuzugura ;Hari ubwo muri bamw uyobora batangira kujya bagusuzugura kuko babona ukiri muto kandi wend banakurusha uburambe mu kazi,bakumva ko udashoboye.Wowe icyo uzakora nukubima amatwi igakora akazi ushinzwe nta numwe witaye ku byo avuga by’urucantege.

Kwirinda kwiyemera ;Ntuzakore ikosa ryo kwiyemera ku bo uyobora kabone nubwo waba ubarusha amashuri cyangwa hari ibindi ushobora kwitwaza,ahubwo jya ugerageza kwicisha bugufi bizagufashe kumvikana n’abo uyobora maze mwubahane,bakubone nk’umuyobozi mwiza.

Ngibyo ibyo wakora bikagufashe kuyobora neza,igihe uri umukobwa ukiri muto uyobora abant bakuruta kandi bashobora kuba bafite n’uburambe muri ako kazi.

Source ;elcrema

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe