Imyitozo ngororamubiri ku mugore utwite

Yanditswe: 19-06-2016

Burya umugore utwite aba akeneye gukora imyitozo ngororangingo imufasha kumererwa neza we ubwe ndetse n’umwana atwite bakagira ubuzima bwiza kandi imwe muri iyi myitozo akaba yanayikora na nyuma yo kwibaruka.

1.umwitozo wa mbere nugukora uturimo two mu rugo nkuko wari usanzwe udukora ntiwumve ko ugomba kutureka ngo nuko utwite nkuko ababyeyi bamwe na bamwe bumva ko igihe cyo gutwita baruhuka gusa ntibagire icyo bazongera gukora.

2.Kugenda n’amaguru nawo ni umwitozo mwiza ku mugorw utwite kuto bituma imitsi irambuka kuko bifasha cyane ku babyeyi bagira ibibao byo kubyimba ibirenge,iyo rero ukunda kugendagenda buri munsi ugafata nibura iminota 30 yo kugendagenda buhoro utiruka,ntushobora kubyimba

3.Undi mwitozo mwiza nukoga mu mazi menshi nko muri pisine kuko nabyo bifasha ingingo kugororoka,ndetse akenshi binafasha umugore kuzabyara neza

4.Ushobora kandi kugarama hasi cyangwa ku gitanda ukazamura amaguru ukajya usa nunyonga igare,nabyo bifasha umugore kubyara neza ndetse uyu mwitozo ashobora no kuzawukora amaze kubyara kuko bimugabanyiriza umubyibuho w’inda ukabije nyuma yo kubyara

Icyitonderwa ;iyo ukora iyi myitozo ukababara mu nda uba ugomaba guhita urekeraho cyangwa ukajya lugisha inama umuganga ukurikirana abagore batwite.

Iyi niyo myitozo ifasha umugore utwite akazabyara nta bibazo by’umubiri afite ndetse bikaba byanamufasha kubyara neza kandi na nyuma yo kubyra akaba yayikora kuko bituma ahita akira vuba akongera no kugira imbaraga.

Source ;olwomen
NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe