Umunyakenya wifuzaga kuba umukwe wa Obama amaso ye yaheze mu kirere

Yanditswe: 28-12-2015

Umunyamategeko w’umunyakenya Felix Kiprono wifuzaga kuzarongora umukobwa w’imfura wa Obama amutanzeho inkwano ingana n’intama 70, inka 50 n’ihene 30 none amaso yaheze mu kirere kuko yibwiraga ko azasubizwa igihe Obama yazaga muri Kenya.

Uyu munyamategeko avuga ko yatangiye kumva yifuza ko Malia umukobwa w’imfura wa Obama yazamubera umufasha kuva muri 2008 ndetse ngo kuva icyo gihe kugeze uyu munsi nta wundi mukobwa yigeze akundana nawe kuko yari yizeye igisubizo cyiza azahabwa na Malia.

Felix yagize ati : “ Natangiye kumukunda muri 2008, n’ikimenyi menyi sinigeze ntereta undi mukobwa kuva icyo gihe kuko numvaga mu mutima wanjye mfitanye nawe ( umukobwa wa Obama) isezerano nkumva ntamuhemukira”

Felix Koprono wifuza kuzaba umukwe wa Obama yari yizeye ko ubwo Oba yari yagiriye uruzinduko muri Kenya azazana n’umukobwa we Malia akaba yagira umwanya wo kumubwira akamuri ku mutima nyamara ngo yaje gutugurwa nuko Obama atigeze azana n’umukobwa we ndetse bigasa naho bishoboka ko iyo nkuru Obama n’umukobwa we ntayo baramenya cyangwa se bayimenya abakaba batarayihaye agaciro kuko nta kintu na kimwe bari bayitangazaho kuva aho Kiprono atangarije inka, ihene n’intama yifuza kuzakwa Malia.

Source : Standard digital

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe