Namaze imyaka ibiri ntararana n’umugabo kubera abapfumu

Yanditswe: 29-12-2015

Umubyeyi witwa Charlotte utarashatse ko dutangaa amazina ye yose yaduhaye ubuhamya bukomeye bw’ukuntu yabanye n’umugabo we imaka ibiri batararana mu buriri bumwe kubera abapfumu bari baramuiraguriye ko nashaka umugore batazigera bararana ngo kugira ngo aabone ubukire.

Nyuma yuko uyu mubyeyi amaze kubyarana umwana umwe n’uyu mugabo bamaranye imyaka ibiri gusa yahise yitaba Imana maze aba arapfakaye.

Mu buhamya bwe ati ;’’nabanye n’umugabo wanjye mu mwaka wa 2012,ariko kuva nagera mu rugo rwe yanga ko turyamana mu buriri bumwe,nkajya niraza nawe akiraza.Ku munsi wa mbere twararyamye bigeze mu gicuku arabyuka ajya kurara mu kindi cyumba mubajije arambwira ngo arambwira mu gitondo ngo ni ngende ndyame ngo ntagaruka mu cyumba.

Bukeye namubajije impamvu yansize mu buriri akajya kwiraza ambwira ko atemerewe kurarana n’umugore ngo burinde bucya.Byantee ubwoba cyane kuburyo iryo joro ntongeye kuryama ndara nicaye nibaza ibyo bintu icyo bivuze kuko nta kindi yari yansobanuriye,kandi nkomeje kubimubaza mbona arandakariye.

Nyuma y’icyumweru kimwe namubwiye ko ntashobora kubana n’umugabo muri ubwo buryo ntazi n’impamvu yabyo,noneho aricara aransobanurira ambwira ko ari iby’abapfumu bamuraguriye ngo kugira ngo agire ubukire.

Mu by’ukuri uyu mugabo yari yishoboye koko ntacyo yari abuze ariko nyamara byose byari bifite aho biva ntabizi.Akimara kumbwira uko bimeze nagize ubwoba nibaza icyo nakora,ntinya no kugira uwo mbibwira kuko numvaga nimbivuga nzahita mpfa.

Natangiye kujya njya gusenga nkabwira imana mu mutima ngo izakure ibyo bintu mu rugo kandi ikure n’umugabo wanjye muri ubwo bujiji bw’umwijima yari arimo.Hashize umwaka nsenga gutyo ariko mbona ntagihinduka niyemeza kubwira abanyamasengesho bakajya badusengera ariko nkatinya kubazana mu rugo ngo umugabo atazangirira nabi kuko naramutinyaga kuva twakabana numvaga mufitiye ubwoba.

Hashize umwaka n’amezi ane tubana nibwo natinyutse nzana abanyamasengesho mu rugo barahasengera ariko umugabo adahari,ageze mu rugo arabimenya aranyirukana ariko nyuma y’icyumweru angarura mu rugo,ndongera nzana abanyamasengesho barasenga,ubwo umugabo yatangiye kutarara mu rugo iminsi yose akaza rimwe na rimwe,maze yaba ataje nanjye nkatumira baza tugasenga.

Umugabo yaje gukizwa tumaranye imyaka ibiri tubana muri ubwo buzima,maze dutangira kujya turarana ariko nyuma y’amezi atatu gusa akijijwe na bwa bupagani bwose yarabuvuyemo,ahita yitaba Imana.’’

Ngubwo ubuhamya bwa Charlotte wabanye n’umugabo imyaka ibiri yose batararana nk’umugore n’umugabo mu buriri bumwe kubera ibyo abapfumu ariko akaba ashima Imana ko umugabo we yapfuye amaze gukizwa.

agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe