Madonna yatanze miliyoni y’amadorali yo gufasha abana batishoboye muri Malawi

Yanditswe: 29-12-2015

Umuhanzikazi Madonna w’umunyamerika ukunze gutanga inkunga yo gufasha abatishoboye muri Malawi, kuri ubu noneho yatanze inkunga ingana na miliyoni y’amadorali yo gufasha umuryango yatangije witwa Raising Malawi Foundation.

Uyumuryango Madonna yageneye iyi nkunga yawushinze nyuma yaho yemerewe kubera umubyeyi abana babiri b’abanyamalawi aribo David Mbandana Mercy James.

Nk’uko Nyasa Times ibitangaza, uyu muryango Madonna yawugeneye inkunga ya miliyoni y’amadolari izawufasha gukomeza kwagura ibikorwa byawo no kwita kubana ukurikirana.

Uyu muryango ‘Raising Malawi Foundation’ wagiranye ubufatanye bw’imyaka ine n’ikigo cyitwa Kabbalah Center. Mu mwaka washize Madona yari yageneye iki kigo inkunga y’amadolari 1,250,000.

Ayamafaranga yose Madonna yatanze muri uyu muryango ngo agamije kuwongerera imbaraga no gukomeza gushaka abandi bana batagira kivurira ndetse no kwita ku burezi bw’abana b’abakobwa muri Malawi.

Umushinga yise ‘Raising Malawi’ kuva mu mwaka ushize watangiye kubaka ishuri ry’abakobwa 400 rifite agaciro k’amapounds angana na miliyoni 9.4.

Madonna akunze kugaragara mu bikorwa byo gufsha mu gihugu cya Malawi kuko ubwo iki gihugu cyari kibasiwe n’umwuzure nabwo yakusanije inkunga yogufasha abo umwuzure wari wasize iheruheru.

Source : Nyasatimes
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe