Icyo wakora igihe ukeka ko umukozi wawe yakwibye

Yanditswe: 31-12-2015

Iyo mu rugo hari abantu benshi mushobora kubura ibintu bimwe na bimwe mukabura aho byagiye mugacyeka ko uwabyibye ari umukozi. Mu gihe rero ukeka ko umukozi wo mu rugo ariwe wakwibye amafaranga cyangwa se ibindi bintu mwabvuze mu rugo, dore icyo wakora :

Kubiganiraho nuwo mwashakanye : Mbere yo gutera hejuru ushinja umukozi kuba ariwe wakwibye kandi nta bimenyetso ufite, jya ubanza ubiganireho nuwo mwashakanye mufatire hamwe ingamba zicyo mwakora.

Banza usuzume ko utibigiwe aho wabitse : birashoboka ko waba wabitse amafaranga ahandi hantu ukibagirwa cyangwa se n’ikindi kintu ugahita utekereza ko umukozi ariwe wakwibye. Mbere yo guhita ubimushinja banza usuzume ko utibagiwe iyo wabitse.

Banza ubaze abandi bantu bose bo mu rugo : Ni byiza ko na none ubanza kubaza abandi bantu baba bari mu rugo haba abana, uwo mwashakanye n’abandi bantu mbere yo guhita ubibaza umukozi.

Irinde kumushinja ubujura utarabona ibimenyetso : Niba uziko utarabona ibimenyetso witangira kumubwira nabi umutuka unamushinja ubujura kandi nta bimenyetso bihagije ufite.

Musake igihe bishoboka : Niba bishoboka ko wamusaka ukamenya ko yakwibye nabyo wabikora ariko ukamusaba ko hari ikintu uri gushaka mu rugo hose nabwo ukabikora utamushinje ko yakwibye.

Igihe ubonye ibimenyetso ko yakwibye, fata umwanzuro wihuta : Mu gihe umenye neza ko umukozi wawe yakwibye jya uhita ufata umwanzuro wihuta uhisemo waba uwo kumwirukana cyangwa se kumurega bitewe nicyo yakwibye mbere yuko amenya ko wabimenye.

Mu gihe rero hari icyo wabuze mu rugo rwawe jya ubigenza gahoro ubanze ushake ukuri cyangwa se witabaze ubuyobozi bubigufashemo aho kwihanira no gushinja umuntu icyaha utazi ko ariwe wagikoze.

Source : theasianparent.com
Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe