Kwambara amakoti maremare,uburyo bushya bw’imyamabarire

Yanditswe: 31-12-2015

Hari uburyo bugezweho bw’imyambarire ku bakobwa,ushobora nawe kugerageza ukabwongera mu myambarire wagiraga ukajya wambara udukoti tureture tugera munsi y’ikibuno cyangwa mu ntege,ukakambara inyuma y’indi myenda maze ukaba uberewe rwose.

Ushobora kwambara ikanzu iri kuri taye y’umupira ifite amaboko maremare,maze ukambara ikoti rirerire ridafite amaboko.

Ushobora kandi kwambara ijipo ya droite n’agapira gato cyangwa agasengeri kagufashe ugatebeza maze ukambaraho ikoti rirerire rijya kureshya n’ijipo rifite amaboko agera mu nkokora.

Nanone kandi wakwambara ikanzu ya droite igufashe igera munsi y’amavi ifunganye mu ijosi maze ukarenzaho ikoti rirerire ry’amaboko maremare.

Ushobora kandi nanone kwambara ikoti rirerire ry’amaboko agera mu nkokora,hejuru y’ipantaro y’icupa itebejemo agashati.

Nanone wakwambara ikoti rirerire ry’amaboko agera mu nkokora ridafite ikora,maze ukaryambara inyuma y’ikanzu ngufi itaratse buhoro ariko ikoti rikaba risumba gake ikanzu uryambaranye.

Uku niko wahindura imyambarire muri uyu mwaka mushya wambara amakoti maremare inyuma y’indi myenda kandi ukabauberewe unagaragara nk’umusirimu uzi kurimba.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe