Itandukaniro ry’ubuharike n’ubushoreke nuko uwabikoze ahanwa

Yanditswe: 04-01-2016

Ubuharike n’ubushoreke byose ni ibikorwa byo guca inyuma uwo mwashakanye ariko bikagira aho bitandukaniye dore ko n’ibihano by’uwabikoz nabyo bitandukanye hakurijwe uburemere bwa buri cyaha.

Ubusanzwe ubuharike bivuga kugira amasezerano ya kabiri y’ubushyingiranywe aya mbere agifite agaciro. Naho ubushoreke bisobanuye kuba umugore n’umugabo babana batarashyingiranywe ku buryo bwemewe kandi umwe muri bo yari asanzwe afite uwo
bashyingiranywe.

Dore ibihano bihabwa uwakoze ibyo byaha :
Umuntu wese uhamwa n’icyaha cyo guharika uwo bashakanye ahanishwa igifungo cy’imyaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi magana atatu (300.000 Frw) kugeza ku bihumbi magana atanu (500.000Frw), umuntu wese washyingiranwe n’undi amasezerano y’ubushyingiranywe ya mbere agifite agaciro.

Umuntu wese wemeyegushyingiranwa n’undi azi ko uwo wundi asanganywe isezerano ry’ubushyingiranwe. Umuntu wese ugize uruhare mu gikorwa cy’ubuharike abigambiriye atanga ibyangombwa cyangwa yakira amasezerano y’ubushyingiranwe, ahanishwa igifungo kuvaku myaka itanu (5) kugeza ku myaka umunani (8).

Umuntu wese uhamwa n’icyaha cy’ubushoreke ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka ine (4) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi ijana (100.000Frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000Frw) umuntu wese ugaragaweho igikorwa cy’ubushoreke.

Umuntu wese wemeye kuba inshoreke nawe ahanwa kimwe n’uwayimugize.
Byanditswe hifashishijwe itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe