Nabanye na musaza wanjye ntabizi none tubyaranye kabiri

Yanditswe: 05-01-2016

Umubyeyi w’abana babiri twaganiriye yaduhaye ubuhamya bw’ukuntu yashakanye n’umugabo nyuma agasanga ari musaza we,bamaze kubyarana abana babiri,none kuri ubu akaba atewe ipfunwe n’ibyo bakoze kandi akumva atatandukana na we kuko bakundana cyane.

Mu buhamya bwe yagize ati ;’’ ubwo habaga Jenoside mu Rwanda ababyeyi banjye barapfuye dusigara turi abana batatu mu rugo ariko hakaba hari undi musaza wacu twari twarayobewe amaherezo ye ariko tukumva ko nawe yapfuye kuko twaburanye muri icyo gihe.

Jyewe na bakuru banjye twaje gukura,maze nza kugira amahirwe ndiga nza no kujya kwiga kaminuza mu mahanga mu gihugu cy’u Bubiligi. Ngezeyo nahuriyeyo n’umusore mwiza tuba turakundanye maze twibwiranye ambwira ko ari umunyarwanda ngo ababyeyi be bapfuye muri jenoside yabaye mu Rwanda,maze agatoragurwa n’abagiraneza b’abazungu ariko akaba atazi abo mu muryango we kuko yari akiri muto.

Nyuma twaje no kubana tumaze kubyarana kabiri nibwo twaje kumenya ko turi abavandimwe. Nkimara kubimenya numvise bindenze mbura icyo nakora nishimira ko mbonye musaza wanjye twari tuzi ko yapfuye ariko nanone mbabazwa nuko twamaze kubana nk’umugore n’umugabo ndetse tukanabyarana,none byatunaniye gutandukana kuko twarakundanye cyane rwose kandi nta kibazo na kimwe twagiraga mu mibanire yacu.

Kuri we nubwo yamenye ko tuvukana mbona ntacyo bimubwiye ndetse akambwira ko bidakuraho urukundo yankunze ngo kandi ntiyanakwemera ko dutandukana,none numva bindemereye mu mutima wanjye nkumva mfite ipfunwe ryo kubana n’umugabo nziko ari musaza wanjye,ndetse twabuze n’aho tuzahera tubibwira abana bacu,kandi nanone nanjye nkumva ntabona undi dukundana nk’uko twakundanye.

Ubu nibwo buhamya bw’uyu mubyeyi wabuze icyo yakora akaba akenye inama ngo yumve ko yabona icyo akora.Ese ari wowe bibayeho wakora iki usanze ubana na musaza wawe mukaba mwaranabyaranye ?

Agasaro.com

Ibitekerezo byanyu

  • ibyabaye byarabaye njye nakugira inama yo gukomeza mukabana nkumugabo n’umugore.

  • njye ndumva ari IMana yabikoze nta mpamvu yo gutanduka nibakomeze bibanire ahubwo bongere urukundo,ikingenzi nuko bajya kubana batari baziko bavukana kuba barabimenye rero ntabwo aribyo byakuraho urukundo bafitanye , ikindi gutandukana ntacyo byaba bimaze kuko bitakuraho imbuto z’urukundo bakundanye(abana babo) bazakomeza babite papa na mama kdi batandukanye baba bateye abana babo igikomere ese ubwo babaho muyihe mimerere ndavuga abana ,njye numva banabishatse babibwira abana kuko sibo byaturutseho kdi nubundi batabibabwiye bazageraho bakabimmenya babikuye ahandi kdi babyakira nabi kurusha uko bo ubwabo babyibwirira abana niba bageze mukigero cyo kwakira uko kuri.

  • Njye numva bagumana ntibatere abana ibibazo kandi nibahumure kuko ntacyo bacumuye mu gihe batabigize nkana. Ubu c’est trop tard kuko bamaze kuba umuryango mugari. Wenda iyo baba batarabyara byashobokaga ariko nibarekere ibintu uko bimeze. Ahubwo njye ndumva urukundo rwabo rugiye kongera imbaraga n’uburyohe

  • Ni ubundi barabanye byararangiye kandi nta kosa bafite kuko babikoze batabizi. bamaze kubyarana kandi ndatekereza ko banafite abana bazima badafite ikibazo nakimwe. Ubu rero gutandukana nyuma yo gushinga umuryango nibyo byaba bibi kurusha ko bakomeza kubana , cyane cyanee ko banakundana. Uyu mubyeyi natuze yubake urugo rwe kuko ibyabaye byarabaye kandi ntago yari abizi. yirinde kubitekerezaho cyanee kuko byanabangamira imibereho yabo ugasanga ahubwo biteje n’ikibazo kandi nta cyari gihari. Ese iyo atabimenya byari kugenda bite ? naho rero natuze nta kibaho kidafite impamvu buriya nibyagombaga kubaho kandi ntacyo yabikoraho. Ashatse gutandukana nawe yababaza abana kandi deja barahari mieux vaut que babarerana aho kubatera ibikomere.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe