Amakosa yo kwisiga ibirungo yatuma usajisha uruhu rwawe

Yanditswe: 05-01-2016

Abantu bakunda kwisiga ibirungo by’ubwiza,hari igihe bakabya ugasanga biyangiriza uruhu rwabo batabizi kubera uburyo babikoresha bunyuranije n’amategeko bityo uruhu rukahangirikira rugasaza rukazana iminkanyari cyangwa rukarwara indwara zitandukanye zikaruhindura rubi.

Guhinduranya ibirungo by’ubwiza;guhinduranya amoko y’ibirungo by’ubwiza byaba ibyo bisiga ku maso cyangwa amapuderi cyangwa fond de teint byangiza uruhu rugasaza vuba.

Kwisiga ibirungo byinshi; hari uburyo umuntu yishyiraho ibirungo byinshi, cyane cyane nk’ibyo basiga hejuru y’amaso mu ngohe cyangwa mu bitsike,birimo nka tiro cyangwa masikara n’ibindi,maze wareba inkanuro ye ukabona akanura nk’ushaje,cyangwa se ku maso hakaza iminkanyari.

Kwisiga ipuderi nyinshi;hari bantu usanga bisiga amapuderi cyangwa fond de teint bakayitsirimaho cyane ndetse bakishyiraho nyinshi bashaka ko bagaragara neza kurushaho ariko nabyo ni bimwe mu byangiza uruhu,kuko uko iminsi ishira rugenda rusaza.

Kwisiga ibirungo ku ruhu rutose;si byiza ko umuntu yisiga ipuderi,fond de teint cyangwa ibindi birungo byose byongera ubwiza,uruhu rwe rutumutse neza cyangwa se akisiga atabanje kuzimanganya neza amavuta kuko nabyo bituma uruhu rusaza imburagihe.

Kwisiga ipuderi ku maso;Iyo umuntu yisiga fond de teint cyangwa ipuderi isanzwe si byiza ko yisiga iruhande rw’amaso neza cyangwa mu ngohe,kuko mu gihe gito yahita azana iminkanyari yo ku maso maze akagaragara nk’ushaje mu maso.

Aya niyo makosa ugomba kwirinda igihe wisiga ibirungo by’ubwiza byaba ipuderi isanzwe,fond de teint,masikara cyangwa tiro kandi ukibuka ko ibi byose kubyisiga bisaba ko biba bikeya,bikagaragara neza kandi ntibigire n’ingaruka ku ruhu.

Source;afriquefemme
NZIAZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.