Imyenda iri kuri taye ibereye abantu babyibushye

Yanditswe: 05-01-2016

Muri uyu mwaka ushobora guhindura imyambarire niba ubyibushye cyane ukambara imyenda ikwegereye,iri kuri taye kandi ukaba uberewe cyane aho kwambara imwe irekuye.

Umuntu ubyibushye cyane yaba umukobwa cyangwa umudamu yakwambara ikanzu y’umupira imwegereye idafite amaboko kandi akaba yambaye neza cyane. Gusa nanone ureba umupira ukomeye udashushanya imiterere y’uruhu iyo irwegereye.

Ashobora kandi kwambara ikanzu ya droite nayo y’umupira ifite amaboko maremare atitaye ku ndeshyo ye cyangwa ku bunini afite.

Umuntu ubyibushye kandi ashobora no kwambara ipantaro ya pantacourt imufashe cyane nka kora n’ishati ya blouse y’amaboko maremare.

Ashobora kandi kwambara ipantaro y’itisi ariko imufashe hasi ikoze nka mampa,maze agatebezamo ishati ya blouse y’amaboko maremare.

Nanone kandi yakwambara ipantaro ya pantacourt imwegereye n’agakoti kari kuri taye,imbere harimo agapira gato .

Iyi niyo myambarire wakwambara muri uyu mwaka mushya niba ubyibushye cyane kandi,ukaba wambaye imyenda myiza ikwambitse ndetse yiyubashye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.