Uko wagirira isuku icyuma gikoreshwa mu gikoni

Yanditswe: 06-01-2016

Icyuma gikoreshwa mu gikoni mu gukata ibyo guteka kiba kigomba kugirirwa isuku ihagije kuko hari ubwo usanga abantu bakoresha icyuma kikagera ubwo kizana ingese,ugasanga cyarahinduye ibara kubera umwanda bitewe n’uburyo bagifata nabi,nyamara ziriya ngese iyo zigiye mu byo kurya bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu kuko icyuma kidafite isuku kiba cyirimo udukoko( bacteries) twanduza ibiribwa cyane cyane kugikatisha ibiribwa ari bibisi.

Uburyo bworoheje bwo kugirira isuku icyuma

1. Uko umaze gukoresha icyuma ugomba guhita ucyoza neza n’amazi ukavanaho ibyo umaze kugikatisha.

2. Iyo umaze kugikatisha ibintu bifite amakashi cyangwa bigifataho ukirambika mu mazi ariko isabuni yoza ibyombo,maze maze ukacyogesha iponje witonze ukamaraho imyanda yose.

3. Iyo icyuma cyazanye umugese ucyogesha vinegere n’amazi ashyushye n’isabuni isanzwe yoza ibyombo ukagikubisha icyogesho wogesha ibyombo.

4. Fata icyuma ugishyire mu mazi yatuye cyane kugirango udukoko tushobora kwanduza ibiribwa dupfe.

5. Hanagura icyuma neza n’agatambaro gafite isuku ukirambike ahantu hafite isuku cyumuke neza kugira ngo utakibika kigitose ari nabyo bituma kizana umugese.

6. Kibike mu gikoresho cyabugenewe kandi gifite isuku kandi cyumutse kuburyo kitazazana umugese.

7.Ugomba kandi kugira ibyuma birenze kimwe usimburanya mu kubikoreshakandi icyuma ukoresha ukata ibyo guteka ntikiber ari nacyo ukatisha ibiribwa barya ari bibisi.

Ubu nibwo buryo wakorera isuku ihagije icyuma gikoresha wa mu gikoni mu gukata ibyo guteka.

Source ;wikihow
Nziza paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe