Salade y’ibirayi, inyanya na thon
Yanditswe: 07-01-2016
Ibikoresho
- Umutobe w’indimu 1
- Litiro y’amazi
- Ibirayi garama 500
- Umunyu
- Ibigori garama 300 bitogosheje
- Inyanya garama 190
- Ikibabi cya basilic
- Laitue
- Thon yo mu ka buwate garama 130
- Ibitunguru 2
Uko bikorwa
- Ronga ibirayi ubikatemo udusate duto
- Bishyire mu mazi arimo umunyu bitogote ariko ntibishye cyane
- Kata laitue mo ibisate binini uyishyire ku isahani nini
- Ongeraho inyanya zikase n’ibigori
- Ongeraho ibitunguru bikase, basilica na thon
- Nyanyagizaho umutobe w’indumu hejuru
Muryoherwe !
Gracieuse Uwadata